Pinto w’imyaka 37 yari amaze imyaka itandatu arinzwe nk’umutangabuhamya kuva mu 2020, nyuma yo kwemera guha abategetsi ba Portugal uburenganzira bwo kugera kuri miliyoni z’amadosiye yari yarakusanyije. Amakuru yatangaje binyuze ku rubuga Football Leaks yagize uruhare mu gutuma UEFA na Premier League batangira iperereza ku micungire y’imari ya Manchester City.
Icyemezo cyo kumukuraho ubwo burinzi cyafashwe ku wa Gatatu, nyuma y’uko Polisi ya Portugal isanze ibyago byo kuba Pinto yagirirwa nabi byagabanutse. Icyakora, muri Mata uyu mwaka, Pinto yagabweho igitero i Lisbon, aho abagizi ba nabi bamukorerekeje ku gahanga. Nyuma yaho Polisi yamenyeshejwe ibyabaye, nubwo nta kirego cyatanzwe.
Kuvanwa kuri ubwo burinzi bibaye nyuma y’iminsi mike Manchester City ihamwe n’ibyaha 114 kuri 115yashinjwaga na Premier League, birebana n’ibihe by’imyaka icyenda hagati ya 2009 na 2018. Iyi kipe yashinjwaga guhisha amafaranga arenga miliyoni £900 binyuze mu masezerano y’ubucuruzi atari ay’ukuri no gutanga amakuru y’imari atari yo.
Amakuru yatanzwe na Pinto yari yaragejejwe ku kinyamakuru cyo mu Budage Der Spiegeln’abafatanyabikorwa bacyo, bituma haba iperereza ryagutse ku bijyanye n’imari ya City.
Pinto yigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka ine gisubitswe mu 2023, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kugerageza kwambura umuntu, kwinjira mu makuru atabifitiye uburenganzira no kurenga ku ibanga ry’itumanaho.
Nubwo uburinzi bwe bwihariye bwakuweho, Pinto yasabwe gukomeza kwigengesera, cyane cyane mu mibanire n’umuryango we, ndetse no kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga. Yari aherutse kuvuga ko icyemezo cya Premier League kuri Manchester City ari “icyemezo cy’amateka” ku mupira w’u Bwongereza.
Like This Post? Related Posts