Iradukunda
Liliane wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yamaze
kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we Imfura Kenny, atangariza abakunzi be
ko yemeye kuzarushinga n’uwo yihebeye.
Ni amakuru
Iradukunda yasangije abamukurikira Instagram aho yabasangije amafoto yabo
akabatangariza n’umunsi atazibagirwa yambikiweho iyo mpeta.
Yanditse
ati: “22/08 ku mutima”, yerekana ko tariki 22 Kanama 2026 ari umunsi wihariye
mu mateka y’urukundo rwabo.
Ni ibintu
byishimiwe cyane n’inshuti ze za hafi by’umwihariko ibyamamare ndetse
n’abakobwa bahujwe no kuba bose baranyuze mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda
mu bihe bitandukanye.
Ku ikubitiro
Miss Nishimwe Naomie, yahise amwandikira amushinira anamwifuriza ishya n’ihirwe
muri urwo rugendo rushya
atangiye.
Miss
Iradukunda Liliane ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane nyuma yo kwegukana
ikamba rya Miss Rwanda mu 2018. Kuva icyo gihe, yakomeje gukundwa n’abakurikiranira
hafi imyidagaduro n’ibikorwa by’abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda.
SI kenshi
Iradukunda yakunze kugaragaza urukundo rwe na Kenny ku mbuga nkoranyambaga
ariko kandi hari ibihe yacikwaga agasangiza ifoto ye ndetse akamutomora.
Bimwe muri
ibyo bihe harimo ku wa 14 Gashyantare 2023, umunsi wahariwe abakundana,
Iradukunda yagaragaje Kenny ko ari umuntu wihariye kuri we, ubwo yamwifurizaga
umunsi mwiza w’abakundanye. Ati: “Umunsi mwiza wa St Valentin.”
Nubwo
yatangaje ko yambitswe impeta, Iradukunda Liliane ntabwo yigeze agira ikindi
atangaza kijyanye n’igihe ubukwe buzabera ibyo inshuti n’abamukurikira ku mbuga
nkoranyambaga ze bagikomeje gutegereza.
Miss
Iradukunda Liliane yamenyekanye cyane kubera umushinga wo kurwanya imirire mibi
n’igwingira ry’abana, ndetse anitabira Miss World 2018.
Nyuma y’aho
yakomeje ibikorwa by’iterambere ry’abaturage, birimo guteza imbere
ubukerarugendo bushingiye ku muco. Kuri ubu akomeje kwesa imihigo mu bikorwa
bijyanye n’iterambere ry’abaturage n’imishinga y’iterambere.