• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria wigeze kwegukana ibihembo bya Grammy, Temilade Openiyi uzwi cyane ku izina rya Tems, yahishuye ko nubwo yari afite icyifuzo cyo gutera imbere no  kumenyekana mu muziki, kuba icyamamare no guhora ari mu ruhame bitari ibintu yifuzaga.

Tems yabigarutseho ubwo yaganiraga mu kiganiro The Boost Podcast, aho yasobanuye uko ubuzima bwo kuba umuhanzi uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga bwamugizeho ingaruka, cyane cyane mu bijyanye no gutakaza ubuzima bw’ibanga yari asanzwe akunda.

Uyu muhanzikazi yavuze ko mu gihe yari agitangira kumenyekana, yigeze kugera aho ahisha abantu umwirondoro we kuko atifuzaga ko bamenya ko ari we Tems.

Yasobanuye ko icyifuzo cye cyari ugukomeza gukora umuziki ariko agakomeza no kubaho mu buzima bw’ibanga, aho atari buri gihe ahura n’abantu bamumenya cyangwa bamukurikirana kubera ubwamamare bwe.

Tems yavuze ko hari n’igihe yajyaga ku bibuga by’indege abantu bakamumenya, ariko we akabihakana kugira ngo adashyirwa mu ruhame.

Ati: “Najyaga ku kibuga cy’indege abantu bakambwira bati ‘Uri Tems.’ Nkabwira nti ‘Oya, ntabwo ndi Tems.’ Naratinyaga cyane. Nashakaga gukomeza ubuzima bwanjye bw’ibanga, nkavuga nti ‘Mana ndakwinginze, sinshaka kuba mu ruhame.’”

Tems yavuze ko uko umuziki we wagendaga urushaho kumenyekana, byaje kugera aho atakibasha guhisha umwirondoro we ndetse n’ubwamamare bwe.

Yaje gutangira kumenyera ubuzima bwo kuba icyamamare, kuko uko yakomezaga gukora umuziki no kuwugeza ku bantu benshi, ari nako byagendaga bimugora gukomeza kugira ubuzima bw’ibanga nk’uko yabishakaga.

Kuba yaramenyekanye cyane byatumye ahura n’ubuzima bushya burimo gukurikiranwa n’abakunzi b’umuziki, kwitabira ibikorwa bitandukanye ndetse no guhora ari mu ruhame.

Mbere yo kwiyegurira umuziki, Tems yakoraga akazi ko kwamamaza hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko mu 2018 afata icyemezo cyo kukareka kugira ngo yibande ku muziki.

Muri uwo mwaka ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Mr Rebel”, itangira kumwerekana nk’umuhanzi ufite umwihariko mu njyana ye.

Nubwo icyo gihe atari azwi cyane ku rwego mpuzamahanga, yakomeje gukora umuziki no kwiyubakira izina, kugeza ubwo amahirwe yo gukorana n’abandi bahanzi bakomeye yatangiye kumufasha kwagura izina rye.

Tems yazamutse cyane mu muziki mpuzamahanga nyuma yo kugaragara mu ndirimbo “Essence” ya Wizkid, yasohotse mu 2020.

Iyo ndirimbo yabaye imwe mu zakunzwe cyane kandi ifasha cyane Tems kumenyekana hanze ya Nigeria, aho ijwi rye n’uburyo aririmbamo byakomeje gukundwa n’abakunzi b’umuziki hirya no hino ku isi.

Kugeza ubu tems amaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga byishimo birimo Grammy Awards 2,BET Awards 4, NAACP Image Awards 4, Soul Train Music Awards  2, American Music Awards  2, iHeartRadio Music Awards  2, All Africa Music Awards  3The Headies 5,South African Music Awards 1,Black Reel Award – 1

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments