• Amakuru / MU-RWANDA

Abageze mu zabukuru bo mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026, bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru, mu birori byaranzwe n’umuziki, imbyino, ibiganiro no gusangira ibihe by’ibyishimo.

Abitabiriye ibi birori bagaragaje ko uko umuntu agenda akura, kugumana umubano n’abandi no gukomeza gusabana birushaho kugira akamaro mu buzima, kuko bifasha abageze mu zabukuru kwirinda irungu no gukomeza kugira uruhare mu buzima bw’umuryango n’umuryango mugari.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru wizihizwa ku isi hose buri mwaka ku itariki ya 1 Ukwakira, hagamijwe kumenya uruhare abageze mu zabukuru bagira mu muryango no gukangurira abantu kwita ku bibazo birebana n’imibereho n’imibereho myiza yabo.

Ibirori byabereye i Kigali muri  Serena Hotel byateguwe na Grandma Club CBC, bihuriza hamwe ahanini abagore bageze mu zabukuru ndetse n’abagabo bake, baturutse mu byiciro bitandukanye by’ubuzima.

Muri bo harimo abahoze mu mirimo itandukanye, abacuruzi ndetse n’abahoze bakora mu nzego za leta  ni zindi nyinshi zitandukanye .

Usibye umuziki n’imbyino byari bigize gahunda y’umunsi, abitabiriye banagize umwanya wo kuganira ku buzima bwabo, gusangira ubunararibonye no gutekereza ku bituma umuntu akomeza kugira ubuzima bufite intego n’ibyishimo n’iyo ageze mu zabukuru.

Habaye kandi ibiganiro byahuje bamwe mu bitabiriye, aho bagarutse ku rugendo rw’ubuzima banyuzemo ndetse n’akamaro ko gukomeza kugirana umubano n’abandi.

Agnes Nyagahinga, ufite imyaka 92 yatangarije ikinyamakuru  Newtimes  ko kimwe mu byamushimishije cyane kuri uwo munsi ari ukubona abantu amaze igihe kinini atabonana na bo.

Yagize ati: “Ibidushimisha kuri uyu munsi ni amahirwe yo guhura.”

Nyagahinga yavuze ko iki gikorwa cyamuhaye amahirwe yo kongera guhura n’abantu bari basanzwe baziranye kuva bakiri bato.

Kuri we, guhura kwabo byatumye umunsi usanzwe uhinduka umwanya wo kwibuka umubano wabo wo hambere, gusangira inkuru no kongera kubaka ibihe bishya.

Yagaragaje ko bene ibi bikorwa bifite akamaro kanini kuko hari abageze mu zabukuru bamara igihe kinini bari mu ngo zabo.

Bamwe baba batagishoboye kugenda cyangwa gusohoka kenshi kubera uburwayi, mu gihe abandi bashobora kugenda bigaragara ko batakigaragara cyane mu bikorwa by’imibereho rusange bari basanzwe bitabira.

Nyagahinga yavuze ko iyo abageze mu zabukuru bahuye, babona umwanya wo gusangira ibihe byoroheje kandi bishimishije, bikabafasha kongera kugira akanyamuneza.

Ati: “Iyo duhuye, dusangira ibihe by’ibyishimo. Kuba uri kumwe n’abandi biragufasha, ugasubirana akanyamuneza, ukabona ibyishimo kandi ukagira ibihe byiza.”

Kuri we, akamaro k’ibi bikorwa ntikagarukira ku myidagaduro gusa. Bituma abageze mu zabukuru babona umwanya wo kuva mu ngo zabo, guhura n’abantu baziranye, kuganira ku byo banyuzemo no kwishimira ubuzima bari kumwe.

Umuhanzi Mariya Yohana, ufite imyaka 83, na we witabiriye ibi birori, yavuze ko abageze mu zabukuru badakwiye gufatwa nk’abantu bakeneye kwitabwaho gusa, ahubwo ko ari abantu bafite ubumenyi n’ubunararibonye bukwiye kugera ku bakiri bato.

Yagize ati: “Dufite ubwenge bwo gusangiza abakiri bato.”

Yohana yavuze ko imyaka abageze mu zabukuru bamaze ku isi yabahaye amasomo menshi y’ubuzima, bityo bakwiye guhabwa umwanya wo kuyasangiza abakiri bato.

Yongeyeho ko guhura kwabo ari n’umwanya wo kungurana ibitekerezo hagati yabo ubwabo, kuganira ku bibazo bibareba no kurushaho kwita ku buzima n’imibereho yabo.

Yohana kandi yashimangiye ko gukomeza kugirana umubano n’imiryango ndetse n’abaturanyi n’umuryango mugari ari ingenzi ku muntu ugeze mu zabukuru.

Umuyobozi akaba n’uwashinze Grandma Club CBC, Eva Gara, yavuze ko gahunda z’uyu muryango zishingiye ku gufasha abagore bageze mu zabukuru gukomeza kugira ubuzima burimo ibikorwa bibafasha ku mubiri no mu mibanire.

Yasobanuye ko mu ntangiriro club yari yibanze cyane ku gufasha abagore bageze mu zabukuru gukomeza gukora imyitozo ngororamubiri.

Ariko uko umubare w’abayitabira wagendaga wiyongera, abagize club bagiye kubona ko ibyo bakeneye birenze imyitozo ngororamubiri.

Ni yo mpamvu ibikorwa byayo byagiye byaguka, birimo imbyino, koga, Amatsinda yo gusoma ibitabo ndetse n’ibiganiro ku buzima n’imicungire y’imari, n’ibindi bikorwa bigamije gufasha abageze mu zabukuru gukomeza kugira ubuzima bufite ireme.

Gara yavuze ko intego yabo ari ukugera ku bageze mu zabukuru benshi kurushaho, cyane cyane ababa mu bwigunge cyangwa abamara igihe kinini mu ngo zabo bitewe n’imiterere y’ubuzima bwabo.

Yagaragaje kandi icyifuzo cyo kugeza ibikorwa bya Grandma Club CBC hanze ya Kigali, kugira ngo n’abagore bageze mu zabukuru bo mu tundi duce tw’igihugu babone amahirwe yo guhura, gukora ibikorwa bitandukanye no kubaka imibanire.

Aline Umutoni, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Guteza Imbere Umuryango no Kurengera Umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yavuze ko abageze mu zabukuru bakwiye gufatwa nk’igice cy’ingenzi cy’imibereho n’umuco by’u Rwanda.

Yashimangiye ko uruhare rwabo mu muryango nyarwanda rudashobora kugereranywa, cyane cyane mu kubungabunga amateka, gusangiza abakiri bato indangagaciro z’umuco nyarwanda no gutanga inama zishingiye ku bunararibonye bafite.

Ati: “Umusanzu wanyu ntagereranywa. Mugira uruhare rukomeye mu kubungabunga amateka, gushyira indangagaciro nyarwanda mu bakiri bato, gusangiza abandi ubwenge n’inama, no kubaka umuryango w’uyu munsi n’uwo ejo.”

Umutoni yavuze ko abageze mu zabukuru bafite byinshi bibuka ku mateka y’u Rwanda ndetse n’ubumenyi bushobora gufasha abakiri bato gusobanukirwa aho igihugu cyavuye n’uko cyageze aho kiri.

Umutoni kandi yavuze ko Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ishyira imbere ibiganiro bihuza ibisekuru, hagamijwe gutuma abakuze n’abakiri bato babona umwanya wo kwigiranaho.

Ibi biganiro bituma ubunararibonye n’ubumenyi bw’abageze mu zabukuru bigera ku bakiri bato, mu gihe na bo bashobora gusangiza abakuru ibitekerezo n’ubumenyi bijyanye n’ibihe by’iki gihe.

Ubu buryo bufasha kandi gukomeza kubungabunga indangagaciro, umuco n’imyitwarire by’ingenzi mu muryango nyarwanda, ku buryo bishobora gukomeza guhererekanywa kuva ku gisekuru kimwe bijya ku kindi.

Ibirori byabereye i Kigali byagaragaje ko kwita ku bageze mu zabukuru bitagomba kugarukira ku kubafasha kubona ibyo bakeneye mu buzima bwa buri munsi gusa.

Gukomeza kubaha umwanya wo guhura, kuganira, kubyina, kuririmba, gusangira ibitekerezo no kugira uruhare mu bikorwa by’umuryango na byo ni ingenzi mu mibereho yabo.

Ku bageze mu zabukuru bitabiriye ibi birori, uyu munsi wabaye umwanya wo kwishimira ubuzima no kongera  guhura n’inshuti za kera no gukomeza kubaka umubano n’abandi.

Muri rusange, ubutumwa bwagarutsweho muri ibi birori ni uko imyaka y’ubukure idakwiye kuba intandaro yo kwigunga, ahubwo ko abageze mu zabukuru bakwiye gukomeza kugira umwanya wo gusabana, gutanga umusanzu wabo no gusangiza abakiri bato ubumenyi n’ubunararibonye bamaze imyaka myinshi bakusanya.















 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments