• Amakuru / MU-RWANDA

 

Umubyeyi w’imyaka 25 y'amavuko n’umwana we w’imyaka ibiri bapfuye bazize inkongi y’umuriro yibasiye inzu bari barimo mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki ya 06 Ukwakira 2026, mu Karere ka Gicumbi.

Iyi nkongi yabereye mu Mudugudu wa Gacurabwenge, mu Kagari ka Gacurabwenge, mu Murenge wa Byumba, mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y'Amajyaruguru.

Abahitanywe n'iyi nkongi ni Tumukunde Gentille w’imyaka 25 y'amavuko n’umwana we w’imyaka ibiri y'amavuko.

Amakuru y’ibanze avuga ko nyina n’umwana bari mu nzu ubwo umuriro watangiraga kwaka, bikekwa ko watangiriye hafi y’aho bari baryamye. Iperereza ry’ibanze ryerekana ko inkongi ishobora kuba yaratewe n’amashanyarazi, ahari hacometse telefoni yari iri ku muriro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko Polisi ishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi i Gicumbi yihutiye gutabara nyuma y’uko umuturage atanze amakuru ko inzu y’umuturanyi we yafashwe n’umuriro.

Yagize ati: “Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, hari umuturage watanze amakuru ko inzu y’umuturanyi wabo yafashwe n’inkongi. Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi rikorera i Gicumbi ryihutiye gutabara rizimya umuriro. Mu kwinjira muri iyo nzu, basanga umwana na nyina bahiriye mu cyumba bari baryamyemo.”

CIP Ngirabakunzi yavuze ko ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko umuriro ushobora kuba waraturutse ku mashanyarazi, ariko ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyi nkongi.

Polisi yongeye kwibutsa abaturage kwitwararika mu gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi, by’umwihariko kwirinda gusiga ibikoresho bicometse ku muriro.

Abaturage kandi basabwe kugira ubumenyi ku buryo bwo gukumira inkongi no kumenya uko bitwara igihe umuriro utangiye kwaka, kugira ngo hirindwe impanuka zishobora guhitana abantu cyangwa kwangiza ibintu.

Nyuma y’iyi mpanuka, imirambo ya Tumukunde Gentille n’umwana we yajyanywe mu Bitaro Bikuru by’Akarere ka Byumba.

Inzego zibishinzwe zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane mu buryo burambuye icyateye iyi nkongi n’ibindi byabaye kuri uwo munsi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments