Umuhanzikazi
w’Umunya-Uganda, Cinderella Sanyu uzwi nka Cindy, yasabye abakora sinema
gushyira imbaraga mu kubaka amazina n’ibirango byihariye by’abakinnyi ndetse
n’abandi bantu bakora muri uru ruganda, kugira ngo sinema ya Uganda irusheho
gutera imbere.
Cindy,
winjiye mu ruganda rwa sinema abitewe n’umugabo we, Prynce Okuyo, avuga ko mu
rugendo rwe rwo kubaka umwuga muri sinema ari gukoresha amasomo yakuye mu myaka
amaze mu muziki.
Uyu muhanzikazi
avuga ko kimwe mu bibazo bikomeye biri mu ruganda rwa sinema ari uko abantu
bakunda kwibuka filime barebye, ariko ntibibuke cyangwa ngo bamenye bihagije
abantu bazigaragayemo.
Ati: “Ntekereza
ko tugomba kubaka abantu bafite amazina akomeye, kuko muri sinema akenshi
tumenya filime, zikaza zigashira. Ntabwo tumenya abantu bazigaragaramo.”
Cindy yavuze
ko abakora sinema bakwiye gukura isomo mu ruganda rw’umuziki, aho abahanzi
benshi bubaka ibirango byabo ku buryo abakunzi babo baba babazi kandi
bakabakurikirana na mbere y’uko basohora indirimbo nshya.
Ati: “Ntekereza
ko muri filime dufite inshingano yo kubaka amazina n’ibirango kugira ngo abantu
babamenye, kuko rimwe na rimwe abantu bakunda umuntu cyangwa umwimerere
w’umukinnyi runaka muri filime kurusha umushinga wa filime yose.”
Cindy kandi
yavuze ko uruganda rw’umuziki rumaze kumenya neza uburyo bwo kwamamaza umuhanzi
nk’umuntu ku giti cye, aho abakunzi babanza kumumenya no kumukunda mbere yo
gukurikira ibihangano bye.
Ati: “Twamaze
kumenya ubwo buryo mu muziki, aho umuhanzi abanza kwigurisha nk’umuntu mbere
y’umuziki we. Ntekereza ko no muri sinema, nidushyira imbaraga mu
kumenyekanisha abantu ku giti cyabo, uruganda rwose ruzazamuka.”
Cindy asanga kubaka amazina akomeye y’abakinnyi n’abandi bakora muri sinema byafasha abakunzi kugira abantu bakurikira, bikongerera filime abayireba ndetse bigatuma uruganda rwa sinema rwa Uganda rurushaho gukomera.
Like This Post? Related Posts