• Imyidagaduro / IBITARAMO

Nyuma y’urupfu rwa Michael Jackson iintu byishi bye by’agaciro byagiye bitezwa cyamunara akayabo k’amafaranga menshi, ubu ibigezweho gutezwa cyamunara ni bimwe mu bikoresho n’imyambaro y’ingenzi uyu  muhanzi je mu myaka yo hambere .

Iyo cyamunara idasanzwe izatezwamo cyamunara imyambaro n’ibikoresho birenga 100 by’umuhanzi w’icyamamare Michael Jackson, uzwi nka “Umwami wa Pop” (King of Pop).

Muri ibyo bikoresho harimo Uturindantoki (gants) Michael Jackson yari yambaye ubwo yaririmbaga indirimbo ye Billie Jean mu gitaramo cya Motown 25 mu mwaka wa 1983. Ni muri icyo gitaramo yerekanye bwa mbere imbyino ye yamamaye yo kugenda asubira inyuma, izwi nka Moonwalk.

Martin Nolan, Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya Julien’s Auctions itegura iyo cyamunara, yasobanuye impamvu utwo turindantoki twe  aritwo dufite agaciro kihariye mu mateka y’umuziki.

Yagize ati: “utu turindantoki turihariye cyane kuko Michael Jackson yari azwi ku izina rya ‘The Gloved One’, bisobanura umuntu uzwi cyane kubera kwambara gants. Mu buryo bumwe, ni ho ibintu byose byatangiriye.

Yari yarigeze kwambara iyi gants mu gihe cya Off the Wall, ariko iyi ni yo yakoreshejwe muri cya gitaramo cyihariye cya Motown cyo mu 1983.

Icyo gitaramo cyafashwe amashusho muri Werurwe 1983, nyuma kinyuzwa kuri televiziyo ya NBC muri Gicurasi uwo mwaka. Hashize imyaka 43. Ni ibintu bitangaje.”

Yakomeje asobanura ko iyo gants yakozwe mu buryo bwihariye, kandi ko yari gants yo gukinisha golf ikozwe mu ruhu, yagenewe umuntu ukoresha ukuboko kw’ibumoso. Yari yarakorewe muri Koreya y’Epfo, nyuma ikongerwaho imirongo y’amabuye arabagirana (crystals) yadodewe ku ntoki za gants no ku gice cyayo cyo hejuru, ifite n’uburyo bwo kuyifunga bukoresha Velcro.

Nolan yavuze ko iyo gants yari isanzwe itangaje kubera uko yabengeranaga, igakurura amaso kandi igafata urumuri. Ariko igihe Michael Jackson yayambaye, akongeraho amagambo y’indirimbo, imbyino ze n’umwihariko wa Moonwalk, byatanze igitaramo kitazibagirana.

Yagize ati: “Byari ibintu bitangaje cyane. Nta muntu wari warigeze abona ibintu nk’ibyo mbere.”

Ikibazo kiri mu bitekerezo bya benshi ni igiciro ibyo bikoresho bizagurishwaho, cyane cyane gants yamamaye ya Michael Jackson.

Martin Nolan yavuze ko agaciro k’iyo gants gashobora kugereranywa hashingiwe ku giciro yagurishijweho mbere.

Yagize ati: “Iyo turebye igiciro yagurishijweho mu myaka 17 ishize, ubwo yagurishwaga amadolari ya Amerika 420.000, ubu turatekereza ko ishobora kugurishwa hagati y’amadolari ibihumbi 600.000 na 800.000.”

Aya mafaranga ahwanye n’agaciro kari hagati y’amadolari 600.000 na 800.000 ya Amerika, ariko igiciro nyacyo kizamenyekana ari uko cyamunara irangiye.

Yongeyeho ko abitabira cyamunara ari bo bazagena agaciro nyakuri k’iyo gants, kuko abantu baturutse hirya no hino ku isi bazaba bahatanira kuyigura. Amaherezo, igikoresho kizegukanwa n’uzemera gutanga amafaranga menshi kurusha abandi.

Nolan yavuze ko cyamunara zishimisha abantu kandi zikagaragaza agaciro nyakuri k’ibintu, bitewe n’amafaranga abaguzi baba biteguye kubitangaho.

Uretse iyo gants gusa  hari n’ inkweto Michael Jackson yari yambaye ubwo yakoraga Moonwalk bwa mbere mu gitaramo cya Motown 25 mu 1983 na zo zigiye gushyirwa muri iyi cyamunara.

Ibi bikoresho bifite agaciro kihariye ku bakunzi b’umuziki, kuko bifitanye isano n’ibihe by’ingenzi byaranze amateka ya Michael Jackson n’impinduramatwara yazanye mu muziki no mu mbyino.

Iyi cyamunara izaba kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Ukuboza, i Abu Dhabi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments