• Imyidagaduro / IBITARAMO

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatangaje  ko gukora Siporo bikwiriye kuba umuco wa buri wese, cyane cyane urubyiruko kuko ibafasha gutegura ejo heza habo bashyigikiwe no kugira ubuzima bwiza. 

Ibi yabigarutseho mu kiganiro Meet me Tonight  yagiranye n’urubyiruko ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali, mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

Yagize ati: “Ntekereza ko icya mbere ari uko umuntu ukiri muto yakumva ko gukora siporo bifite inyungu ku mubiri, imitekerereze no mu mikorere […] uko umuntu agenda akura ubasha kubona ko washoboraga kuba wakoresha amahirwe ufite yo gukora siporo bigufasha ugeze no mu zabukuru.” 

Minisitiri Mukazayire, yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe rubona, ahubwo bakayafata nk’intambwe ibaganisha ku ntego zabo.

Ati: “Nize mu mashuri asanzwe, nize ku Kivugiza […] intangiriro ya mbere mba nshaka ko twese twibuka, n’ako gato navuga ngo ni gato, no kuba wicaye aha ngaha, ni amahirwe yo kuba dufite Igihugu kitureberera nk’Abanyarwanda.” 

Muri iki kiganiro, Minisitiri Mukazayire yanibukije urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo ko rufite amahirwe yo kuba mu gihugu gifite ubuyobozi bwita ku Banyarwanda.

Ati: “Intangiriro ya mbere nshaka ko twese twibuka ni amahirwe dufite yo kuba dufite Igihugu gifite ubuyobozi bwiza butureberera twebwe nk’Abanyarwanda. Ntabwo dukwiye kubifata nk’ibintu bisanzwe, cyane cyane iyo urebye amateka y’Igihugu cyacu.”

Iki gitaramo cyari gifite umwihariko wo gutambutsa ubutumwa bwo kurwanya no kwamagana ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma, ndetse n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Abitabiriye iki kiganiro kandi bahawe ubutumwa bwo kurwanya no kwamagana ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’Ibyuma, ndetse n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
















 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments