• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Itahiwacu Bruce, wamamaye nka Bruce Melodie, yahakanye amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yatawe muri yombi, ashimangira ko ameze neza kandi atigeze afungwa.

Uyu muhanzi yavuze ko aya makuru na we yayabonye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, zirimo TikTok, ariko ko atazi aho yakomotse cyangwa uwatangije iki gihuha.

Bruce Melodie yagize ati: “Ntabwo nafunzwe, nta n’ikindi nabona ndenzaho.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ayo makuru, abantu be ba hafi batangiye kumuhamagara bamubaza ibibaye, kubera impungenge bari bafite.

Yasobanuye ko nta kibazo cy’amategeko azi cyatuma afungwa, anagaragaza ko abantu bakwirakwiza amakuru nk’ayo bashobora kuba bagamije gukurura ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Bruce Melodie yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya babanza kugenzura amakuru bahuye na yo mbere yo kuyemera cyangwa kuyakwirakwiza, kugira ngo birinde gukomeza gukwirakwiza ibihuha.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments