Umuhanzi w’Umunyarwanda Fabrice Mugisha, uzwi nka Eyo Fabulous, ukorera umuziki muri Canada, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Rester va me briser”, yiyongera ku bihangano amaze gushyira hanze mu rugendo rwe rw’umuziki.
Uyu muhanzi uri mu bahanzi nyarwanda baba mu mahanga bakomeje kumenyekanisha umuziki wabo, akomeje gushyira imbaraga mu gukora indirimbo zigamije gushimisha abakunzi be no kubagezaho ibihangano bifite umwimerere.
Indirimbo nshya “Rester va me briser” iherekejwe n’amashusho agaragaramo abakobwa b’abanyamideli babigize umwuga kandi yateguwe mu buryo bugezweho, agamije guha iyi ndirimbo isura ijyanye n’ibyo abakunzi b’umuziki bakunda kubona mu mashusho y’indirimbo zo ku rwego mpuzamahanga.
Eyo Fabulous akomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika, nyuma yo gushyira hanze EP yise “Love is Life” mu mwaka wa 2025, igaragaza ibikorwa bye mu muziki n’icyerekezo afite mu rugendo rwe rwo kwagura abakunzi be.
Mu ndirimbo ze zizwi harimo “Teyamo” yakoranye na Camille Jacobs, “La mama Le papa”, “Avec toi”, “Reviens”, “Isabella”, “Wankurahe” na “Anyela (Mamacita”, hamwe n’izindi ndirimbo zitandukanye.
Kureba uko Eyo Fabulous akomeza guteza imbere umuziki we no kwagura abakunzi be, iyi ndirimbo nshya “Rester va me briser” ni ikindi gihangano yiyongereyeho mu rugendo rwe rwo kumenyekanisha izina rye mu muziki nyarwanda no hanze y’u Rwanda.
Uyu musore ubwo aheruka mu biruhuko mu Rwanda ubwo yageraga i kigali yatangarije itangazamakuru ko yari aje gusura umuryango we ariko anafite gahunda yo guhura na bamwe mu batunganya umuziki ndetse na bahanzi batandukanye kugira agire imishinga bakorana


Like This Post?
Related Posts