• Imyidagaduro / ABAHANZI

Itsinda rya Vestine na Dorcas ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Ibihe’,.

Iyi ndirimbo mu kuyandika iri tsinda ryifashishije Niyo Bosco na Danny Mutabazi aho irimo amagambo agamije kwibutsa abantu kwihangana no gukomeza kwizera Imana no mu bihe bahura n’ibigeragezo bikomeye.

Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse ku wa 11 Ukwakira 2026, nyuma y’iminsi yari imaze yumvikana mu buryo bw’amajwi gusa. Amajwi yayo yakozwe na Santana Sauce, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Chriss Eazy.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda, Vestine yasobanuye ko ‘Ibihe’ igamije guhumuriza abantu bahura n’ibibazo bitandukanye, ibibutsa ko Imana itabatererana.

Yagize ati: “Twashakaga kubwira abantu ko nubwo ibitero byaba byinshi, Yesu aba ari hafi yabo buri munsi kandi ari ingabo ibakingira.”

Vestine kandi yasobanuye impamvu bahisemo gukorana na Niyo Bosco na Danny Mutabazi mu kwandika iyi ndirimbo, avuga ko ari abahanzi basanzwe bakorana bya hafi kandi bumvikana ku butumwa bashaka kugeza ku bakunzi babo.

Yagaragaje ko gukorana na Niyo Bosco atari ubwa mbere, kuko yagiye agira uruhare mu ikorwa ry’indirimbo zitandukanye z’iri tsinda zirimo ‘Ihema’ na ‘Adonai’ nizindi.

Ku bijyanye no gukorera umuziki muri Canada, bifashisha Santana Sauce mu gutunganya amajwi na Chriss Eazy mu mashusho, Vestine yemeye ko bitaborohera buri gihe, cyane ko bari kure y’abo basanzwe bakorana na bo.

Yasobanuye ko nubwo uru rugendo rugoye, bakomeza kurukora kuko  ari umuhamagaro bahawe n’Imana kandi bakaba babikunda.

‘’Ibihe’’ ibaye indirimbo ya kabiri Vestine na Dorcas bashyize hanze kuva bageze muri Canada, nyuma ya ‘Itabaza’. Izi ndirimbo zombi zasohotse nyuma yo gutandukana na MIE Empire, inzu yari isanzwe ireberera inyungu z’iri tsinda.

Iyi ndirimbo kandi bvamwe bayihuje n’ibihe Vestine arimo byo gutandukana n’Umugabo we Idrissa Ouedraogo kuri ubu urubanza rwabo rwa gatanya ruri mu rukiko.

Mu bihangano byatumye Vestine na Dorcas barushaho kumenyekana no gukundwa n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana harimo ‘Iradushimishije’, ‘Adonai’, ‘Ihema’, ‘Nahawe Ijambo’, ‘Simpagarara’ n’izindi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments