• Imikino /

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Ngarambe Rwego, yakiriye Umunyarwandakazi Melissa Akanigi Ishimwe, wanditse amateka mu mukino wa golf nyuma yo gukina imyobo 18 mu minota 52 gusa, nta wundi umufasha, bikamwinjiza mu gitabo cya Guinness World Records.

Iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo rwa Melissa Akanigi Ishimwe muri siporo, aho yagaragaje ubushobozi, ubwitange n’umuhate mu guhatana no kugera ku ntego yihaye.

Mu biganiro bagiranye bombi hibanzwe ku mateka mashya yanditse muri golf ndetse n’urugendo ateganya gukorera mu bice bitandukanye by’u Rwanda, agamije gushishikariza urubyiruko kwigirira icyizere no gukoresha impano rufite ndetse no guharanira kugera ku ntego zarwo.

Melissa ateganya gukoresha uyu mwanya mu kugeza ku rubyiruko ubutumwa bw’uko kwiyizera, gukora cyane no kudacika intege bishobora kurufasha kugera ku nzozi zarwo, haba muri siporo cyangwa mu zindi nzego z’ubuzima.

Banaganiriye kandi ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo mu guteza imbere siporo mu Rwanda no kongera uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa bitandukanye byayo, hagamijwe guteza imbere impano no gufasha abakinnyi kuzamura urwego rwabo.

Kwinjira kwa Melissa Akanigi Ishimwe mu gitabo cya Guinness World Records ni igikorwa gishyira izina rye mu mateka ya golf, kikaba n’umwanya wo gukomeza kumenyekanisha impano z’Abanyarwanda no gushishikariza urubyiruko kugira intego mu buzima .




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments