Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zasenye ubwato bwo mu bwoko bwa dhow bushinjwa kuba bufitanye isano na Iran, bukaba bwarashinjwaga kuneka no kwibasira amato y’intambara y’Amerika mu Kigobe cya Oman.
Igikorwa cyo gusenya ubwo bwato cyabaye ku wa 6 Ukwakira 2026,
nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zikorera mu karere ko
hagati (CENTCOM). Ku wa Gatatu, CENTCOM yashyize hanze amashusho agaragaza
kajugujugu za gisirikare zirasa ubwato buri mu mazi, nyuma bukaza gufatwa
n’inkongi y’umuriro.
CENTCOM yavuze ko ubwo bwato bwari bufitanye isano na Iran
bwakoraga ibikorwa byo kugenzura amato y’Ingabo zirwanira mu mazi za Amerika no
kuyibasira. Yongeyeho ko abari muri ubwo bwato babanje kuvanwamo mbere y’uko
busenywa, kandi ko hakomeje ibikorwa byo kubasubiza mu bihugu byabo. Icyakora,
aho ayo mashusho yafatiwe ntihashoboye kwemezwa mu gihe yatangazwaga.
Mu itangazo ryayo, CENTCOM yanashinje Ingabo zidasanzwe za Iran
zirinda impinduramatwara (IRGC) gushyira mu kaga amato ya gisirikare
n’ay’abasivili anyura mu mazi yo muri ako karere. Ibi ni ibirego byatanzwe
n’uruhande rwa Amerika.
Iki gikorwa kibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Washington na
Tehran ukomeje kwiyongera, cyane cyane mu Kigobe cya Oman no mu muhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi
ikoreshwa n’amato atwara ibicuruzwa n’ingufu ku rwego mpuzamahanga.
Amerika yatangaje ko yongeye gushyiraho ibihano byo mu mazi kuri
Iran ku wa 14 Nyakanga, ibuza amato amwe n’amwe kujya cyangwa kuva ku byambu
bya Iran. Washington ivuga ko izi ngamba zigamije kugabanya ibikorwa bya Iran
mu mazi, ariko zikaba zarakajije impungenge ku mutekano w’ubwikorezi
bw’ibicuruzwa no ku bwisanzure bwo kunyura mu mazi mpuzamahanga.
Ku wa 10 Ukwakira, CENTCOM yari yatangaje ikindi gikorwa cyo
guhagarika ubwato butwara imizigo bwanditse ku ibendera rya Panama, buzwi nka M/V Ocean
Molica. Amerika yavuze ko ubwo bwato bwirengagije amabwiriza yo
guhagarara bukagerageza kurenga kuri ibyo bihano.
Nk’uko CENTCOM yabitangaje, indege y’intambara ya Amerika yarashe
igisasu kiyoborwa neza ku gice cy’inyuma cy’ubwo bwato, ihagarika uburyo bwabwo
bwo kugenda, ariko abari baburimo ntibakomereka.
Aya mashusho yasohotse nyuma y’umunsi umwe umuyobozi w’ingabo
zirwanira mu mazi za IRGC atangaje ko Iran igenzura inzira yo mu mazi ya
Hormuz, anaburira ko amato y’intambara ya Amerika azayegera ashobora kuraswa
akarohama.
Ibi bibaye mu gihe impande zombi zikomeje guterana amagambo no
gufata ingamba za gisirikare mu karere gafite akamaro gakomeye ku bucuruzi
mpuzamahanga bw’ingufu.