Ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN) ryatangaje ko ryasheshye ku mugaragaro ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ariko rikavuga ko rizakomeza kubahiriza ibyo ryiyemeje mu biganiro by’amahoro rihuriyemo na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byagizwemo uruhare na Qatar.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara i Goma ku wa 14 Ukwakira 2026, FRN
yatangaje ko ryafashe mu buryo bwemewe n’amategeko uburenganzira n’inshingano
byose byari bifitwe na AFC.
Iryo tangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X ryavuze ko ishyirwaho
ry’umukono ku nyandiko zirebana n’imikorere ya FRN no gutangizwa kwayo ku
mugaragaro ari byo biranga iseswa rya AFC, yasimbuwe n’iri huriro rishya mu
buryo bwemewe n’amategeko.
Iri tangazo rije gusubiza ibibazo byari byibajijwe ku ngaruka ivugururwa
rya AFC na M23 ryashoboraga kugira ku biganiro by’amahoro bigamije gukemura
amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.
Amasezerano y’amahoro ya Doha akubiyemo guhagarika imirwano, kugurana
imfungwa, korohereza ibikorwa by’ubutabazi, gushyiraho gahunda z’umutekano no
gukomeza ibiganiro ku ngingo zitarumvikanwaho.
Muri iki cyumweru, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Guverinoma ya
Kinshasa na AFC/M23, binyuze mu ihuriro rishya rya FRN, gukomeza kubakiraho ku
ntambwe imaze guterwa mu biganiro byabereye mu Busuwisi no kuganira ku zindi
ngingo zitarumvikanwaho.
Kinshasa iherutse kurekura abantu 15 bo mu ruhande rwa AFC/M23, mu rwego
rwa gahunda yo kugurana imfungwa. Washington yavuze ko iyo ntambwe ari imwe mu
ngamba zigamije kubaka icyizere hagati y’impande zihanganye.
FRN yashinzwe ku wa 12 Ukwakira 2026, nk’ihuriro rigari rya politiki
n’igisirikare rihuza AFC, M23 n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bwa Perezida
Félix Tshisekedi.
Uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, yagizwe umuyobozi w’iri
huriro. Corneille Nangaa wahoze ayobora AFC na Bertrand Bisimwa wahoze ari
umuyobozi wa politiki wa M23, bagizwe ba visi-perezida.
Sultani Makenga, umuyobozi w’ingabo za M23, azakomeza kuba umugaba
mukuru wazo, anafite umwanya wa visi-perezida muri FRN. Naho Freddy Rukema
Kaniki, wasinye ku itangazo ryashyizwe ahagaragara, yagizwe umunyamabanga
mukuru w’iri huriro.