• Ikoranabuhanga / MURANDASI

Uruganda rukora imodoka zikoresha amashanyarazi rwa Tesla rwamuritse imodoka nshya yitwa Roadster, ruvuga ko izaba ifite ubushobozi bwo kuguruka ikamara akanya gato mu kirere.

Ni imodoka ruteganya gutangira gukora mu 2028, nyuma y’imyaka hafi icyenda umushinga wayo utangajwe bwa mbere.

Iyi modoka yamuritswe ku wa 15 Ukwakira 2026, mu birori byabereye muri Leta ya Texas muri Amerika. Mu igeragezwa, Roadster yazamutse mu kirere, irenga izindi modoka, ndetse yerekanwa igenda icuramye ku nzira yabugenewe.

Iryo koranabuhanga ryakozwe ku bufatanye na SpaceX, ikigo na cyo kiyoborwa na Elon Musk. Rikoresha umwuka, usohorwa mu miyoboro icumi kugira ngo imodoka ishobore kuzamuka, guhindura icyerekezo cyangwa kwihuta cyane.

Tesla ivuga ko Roadster ishobora kugera ku muvuduko wa kilometero 96 ku isaha mu masegonda 0,81, nk’uko byerekanwe mu igeragezwa. Iteganyijwe kandi kurenga kilometero 370 ku isaha, nubwo ibi bipimo bitaremezwa n’ibizamini byigenga.

Imodoka izakorwa mu bwoko butatu: Performance, Thrust na Rocket. Ubwa mbere bugenewe imihanda isanzwe; ubwa kabiri bufite uburyo bwo kongera umuvuduko hifashishijwe umwuka usunikwa inyuma; naho Rocket, ari yo ifite ubushobozi bwo kuzamuka mu kirere, izajya iboneka ku bantu batoranyijwe gusa.

Nubwo Tesla ivuga ko Roadster ishobora kuguruka, si imodoka yagenewe ingendo zisanzwe zo mu kirere nk’indege. Ibyerekanwe ni ukuzamuka no kumara akanya gato mu kirere. Ikindi, mu igeragezwa ry’ubushobozi bwo kuguruka nta muntu wari uyirimo; yagenzurwaga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Tesla yatangaje bwa mbere umushinga wa Roadster mu 2017, inavuga ko izatangira kugezwa ku baguzi mu 2020. Gusa iyo gahunda yagiye isubikwa kenshi, ari na yo mpamvu itariki nshya yo mu 2028 itarafatwa nk’igihe ntakuka.

Abashaka kuyigura bashobora gutanga amafaranga yo kuyibikira, ariko uruganda ntiruratangaza igiciro cya nyuma cy’ubwo bwoko bushya. Ubushobozi bwo kuguruka na bwo bushobora kutemerwa mu bihugu bimwe, kuko nta burenganzira bujyanye nabyo buratangwa.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments