Abaturage
1200 batuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro bafite ubutaka bungana na
hegitare 300 barishimira ko nyuma y’imyaka ibiri baraheze mu gihirahiro cy’uko
batari bazi icyo ubwo butaka bwabo buzakoreshwa kuri ubnu bamaze kubona
igisubizo kandi bishimiye.
Ubu butaka
buherereye mu Kagari ka Gitaraga mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro aho
kuri ubu bwamaze kugirwa icyanya cyahariwe inganda nk’uko biteganywa
n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.
Abaturage
bavuga ko bari bamaze imyaka ibiri barabujijwe kugira icyo bakorera muri ubwo
butaka ku buryo batari bemerewe no kuvugura inzu batuyemo zishaje ariko kuri
ubu bakaba bemeza ko bamaze kubwirwa ko bwanewe kubakwamo ibyanya by’inganda
ndetse bemerewe kwiyumvikanira na bashoramari babushaka.
Gahunda yo
kubaka inganda muri ubu butaka yamaze kwemezwa ndetse n’abaturage bamaze
kuyisobanurirwa.
Umuyobozi wa
komite ya Site ya Gitaraga, Mclare Musoni, yavuze ko ubu abashoramari bakeneye
kubaka inganda muri iyi site bemerewe gutangira kurambagiza ubu butaka ndetse
bakanumvikana na banyirabwo.
Musoni
yavuze ko ubu butaka buherereye ahantu hazubakwa umuhanda ujya ku kibuga
cy’indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera ndetse n’ahazajya sitasiyo ya
gari ya moshi.
Minisiteri
y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM, igaragaza ko icyanya cya Gitaraga ari kimwe
byanya 13 byagenewe kwimurirwamo inganda zikorera aho zitagenewe.
Umukozi muri
MINICOM ushinzwe ibikorwaremezo mu byanya byahariwe inganda, Shema Elisa,
yabwiye RBA ko icyanya cya Gitaraga kije ari igisubizo n’amahirwe y’ishoramari
muri uyu Murenge wa Masaka giherereyemo.
Muri iki
cyanya cya Gitaraga hazaba harimo ibibanza 350 biri kuri hegitari 256. Mu Rwanda
hari ibyanya byahariwe inganda byihariye bibiri birimo icya Masoro mu Mujyi wa
Kigali n’icya Bugesera.
Hari ibindi
umunani biri mu Mijyi yunganira Kigali ndetse n’ibuindi byanya bisaga 200
by’inganda ziciriritse biri mu turere dutandukanye.
Like This Post? Related Posts