Banki y’Isi
yashyize u Rwanda ku isonga mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bifite
inzego na politiki bihamye ku micungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo bya
leta.
Ibi
bigaragara muri Raporo ya Banki y’Isi izwi nka Country Policy and Institutional
Assessment (CPA) igaragaza ko u Rwanda rufite inzego na politiki bihamye aho
ruza ku isonga mu bihugu 40 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’amanota 4.2 kuri 6
afatirwaho.
Ni isuzumwa
ryakozwe hashingiye ku bipimo 16 birimo imicungire y’imari ya Leta, politiki
y’ifaranga, imikorere y’amategeko agenga urwego rw’imari, imibereho myiza
n’ubwishingizi by’abaturage, imikoreshereze iboneye y’umutungo wa leta,
gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano ndetse no kurwanya ruswa mu nzego za
leta.
Ibi bipimo
kandi bigabanyijwemo ibyiciro bine aribyo; imicungire y’ubukungu, politiki
z’ivugurura zigize inzego z’ubukungu, politiki zigamije uburinganire
n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’imicungire y’urwego rwa leta n’inzego
z’imiyoborere.
Muri iyi
raporo ya Banki y’Isi, u Rwanda rwitwaye neza cyane mu cyiciro cy’uburinganire
n’imibnereho myiza y’abatutage aho rwabonye amanota 4.6 kuri 6 ndetse no muri
politiki z’ivugurura ry’inzego z’ubukungu rwagize amanota 4.3 naho ku
miyoborere y’inzego za leta n’imikoranire yazo rwagize 3.9.
Mu bihugu 40
byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ibigera kuri 22 birimo n’u Rwanda ni byo bifite
amanota ari hejuru ya 3.1 kuri 6 abyemerera kubona inguzanyo n’inkunga
z’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere (IDA) cya Banki y’Isi.
Raporo ya
Banki y’Isi igaragaza ko u Rwanda rwakurikiwe na Cote d’Ivoire, naho Cape Verde
na Beni bisangiye umwanya wa gatatu. Ibihugu byaje inyuma ni Centrafrique,
Somalia, Eritrea na Sudan Zombi.
Umuyobozi
ushinzwe iby’ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Judith Nabaasa,
asanga u Rwanda ruri mu bihugu bifite politikin’inzego zihamye ndetse akavuga
ko ibi bigaragarira mu mikoreshereze y’inkunga n’imyenda ruhabwa.
Yagize ati
“Imikoreshereze y’umutungo wa Leta kuva kubaduha amafaranga kugera ku buryo
akoreshwa byose bigomba kunyura mu mucyo kuko umugenzuzi mukuru w’imari ya leta
baba bagomba kugenzura uko umutungo wa leta ukoreshwa.”
U Rwanda
ruvuga ko gukorera mu mucyo mu bijyanye n’imyenda yarwo no kugaragaza neza uko
ruhagaze mu bijyanye n’imari biri mu bituma rukomeza kugirirwa icyizere
n’abatanga inguzanyo ndetse n’abashoramari.
Ibi
bigaragzwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, aho avuga ko
inguzanyo u Rwanda rufata zisuzumwa hashingiwe ku buryo zizakoreshwa
n’umusaruro zitezweho. Avuga ko ibi bituma hari inguzanyo zimwe u Rwanda
ruhabwa ku nyungu ya zeru, zikaba zishobora no kumara imyaka myinshi mbere
y’uko zitangira kwishyurwa.
Like This Post? Related Posts