• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuhanzi Umuhanzi Iradukunda Javan ukoresha amazina ya Javanix wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye yakoze mu bihe bitandukanye hano mu Rwanda yakebuye  abasore  b muri iyi  minsi  mu ndirimbo ye nshya “ Abahungu .

Inyi ndirimbo Abahungu  ayishyize  hanze nyuma yo gushyira hanze  alubumuye nshya yise “ Way To Shine “ yahuriyeho n’abahanzi bakomeye nka Mr  Nice mMr Kagame ,Racine na bandi  benshi  ba hano mu Karere .

Mu kiganiro na BTN Rwanda Javanix  yadutangarije ko nyuma  yo kwakirwa neza kw’alubumu  ye  yahisemo gukorera abakunzi be indi nirimb ibyinitse kugira  ngo bazasoze umwaka mu byishimoo bafite indirimb ibyinitse

 iri  mu zizasohoka kuri Alubum ye  nshya yitegura kumurikira abakunzi be  mu minsi ya  vuba  yadutangarije ko  yayikoze nyuma yo kubona uko abasore bo muri iyi  minsi bitwara badashaka gukora ngo biteze imbere .

Abajijwe  impamvu yahisemo kwita iyi  ndirimbo “ Abahungu” yadusubije ko  muri iyi minsi abahungu bo mu Rwanda  basigaye bagaragaza ubunebwe bwinshi kandi bakaba bifuza kuba mu buzima buhenze  mu gihe  batabashije gukora  kugira ngo babashe gutegura  ejo habo heza kandi babone ibyo  bifuza nta muntu ubasuzuguye kuko uwakoze neza ahabwa icyubahiro n’umuryango ndetse n’inshuti .

Ikindi yatubwiye ko ikindi yifuzaga  gusaba abahungu  gukora  cyane  kuko mu nkingi zifasha umuntu gutera imbere ku  rubyiruko birusaba  kugira intego yo gushaka  ubumenyi no kwihangira imirimo no kudacika intege mu gihe ruhuye n’imbogamizi.

Javanix ni umuhanzi ufite ibindi bihangano byagiye bisohoka mu myaka yashize, birimo “Nzakagendana” yakoranye na Theo Bosebabireba, “BODY” na “Way to shine”.

Indirimbo “Abahungu” yongeye kugaragaza ko uyu muhanzi akomeje gushyira ingufu mu bihangano bishya muri uyu mwaka  2026.

Javanix  mu gusoza  yasabye Abakunzi bakomeza gukurikirana ibikorwa bye ku mbuga zicururizwaho umuziki no ku rubuga rwa YouTube.

Indirimbo Abahungu yanditswe na Javanix, Ikorwa na Producer :Maitre Dodian ,Evydecks naho inonosorwa na  Bob Pro  mu gihe amashusho akorwa  na Dirroz Collin


Kanda Hano  urebe indirimbo ABAHUNGU ya Javanix 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments