• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida Paul Kagame agiye kuganira n’urubyiruko muri gahunda ya Meet The President. Ni igikorwa giteganyijwemo abagera ku bihumbi 10 bari mu nzego n’ibyiciro byose by’urubyiruko baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Perezida Kagame yaherukaga guhura n’urubyiruko muri iyi gahunda ya Meet The President muri Gicurasi 2024, ubwo yari yakiriye Urubyiruko rw’Abakorerabushake.

Icyo gihe yaganiriye n’urubyiruko ku ngingo zitandukanye zigaruka ku bibazo n’ibyifuzo byarwo. Perezida Kagame yabahaye impanuro zigaruka ku gukora ibyiza, gushyira imbaraga mu bikorwa biteza imbere imiryango yabo n’Igihugu, gusigasira umurage n’umuco binyuze mu myitwarire myiza, kunoza imivugire n’imyandikire y’Ikinyarwanda n’ibindi.





08h: 00 : Urubyiruko rusaga ibihumbi 10 ruturutse mu bice bitandukanye by'igihugu  rwiganjemo abahanzi , abakoresha  imbuga nkoranyambaga rwamaze kugera muri BK Arena aho rugiye kuganira n'Umukuru w'Igihugu ku ngingo zitandukanye.


09h30: Ibyamamare mu ngeri zinyuranye harimo abahanzi nka Bruce Melodie, Mariya Yohana, Junior Rumaga, Ish Kevin, Logan Joe, n’abandi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro nka Nkusi Arthur, Uncle Austin, n'abandi bamaze kugera muri BK Arena ahagiye kubera gahunda Umukuru w’Igihugu ahuriramo n’urubyiruko izwi nka Meet the President





10h45 : Abayobozi mu nzego zitandukanye za leta barimo; Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Murakakh Muganga, Umujyanama wa Perezida wihariye mu by'Umutekano, Gen (Rtd) James Kabarebe, Abaminisitiri, abanyamabanga n'abayobozi b'ibigo bitandukanye bamaze kugera muri BK Arena.

Mu bahageze harimo; Minisitiri wa MOYA Dr. Utumatwishima Jean Nepomuscene Abdallah, Minisitiri wa MINICT, Ingabire Paula, Minisitiri wa MIGEPROF, Uwimana Console, Minisitiri wa siporo, Nelly Mukazayire, Minisitiri wa MINALOC, Habimana Dominique, Minisitiri wa MINAGRI, Dr. Thelesphore Ndabamenye n'abandi.

Aba bayobozi bitabiriye igikorwa aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame, agiye kuganira n'urubyiruko rusaga ibihumbi 10 ruturutse mu bice bitandukanye by'Igihugu mu gikorwa cyiswe Meet The President.

11h40 : Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ageze muri BK Arena aho agiye kuganiriza urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rwaturutse mu turere dutandukanye tw'igihugu.


 11h50 : Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepomuscene Abdallah, yashimiye Perezida Kagame ku mwanya agenera urubyiruko n'inama abaha umunsi ku munsi.

Minisitiri Utumatwishima yagaragaje bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko harimo ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n'ibindi bikorwa bikoma mu nkokora iterambere ryabo.

Yabwiye Perezida Kagame ko urubyiruko rwafashe iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge binyuze muri Gahunda ya 'SOBBER GEN' aho ruhurira mu bikorwa bitandukanye bigamije kurandura burundu inzoga z'ibyuma n'izindi ngeso mbi.

Yagaragarije Umukuru w'Igihugu ko gahunda ya Sober Gen imaze gutanga umusaruro aho kuru ubu urubyiruko ruri hejuru ya 95% rufite ubuzima buzira ibiyobyabwenge "Sober" kandi ko urugendo rugikomeje.

Minisitiri Utumatwishima yagarutse ku kibazo cy'imyambarire y'abakobwa n'abagore yagarutsweho n'abatari bake agaragaza ko bafashe umwanya wo gutega amatwi abakobwa bakumva ibyo babitekerezaho aho hafashwe umwanzuro w'uko Umubiri w'umukobwa cyangwa umugore akwiye kubahwa ndetse abagabo ari bo bakwiye gufata iya mbere mu kubahiriza iyi gahunda.


11h50 : Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepomuscene Abdallah, yashimiye Perezida Kagame ku mwanya agenera urubyiruko n'inama abaha umunsi ku munsi.

Minisitiri Utumatwishima yagaragaje bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko harimo ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n'ibindi bikorwa bikoma mu nkokora iterambere ryabo.

Yabwiye Perezida Kagame ko urubyiruko rwafashe iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge binyuze muri Gahunda ya 'SOBBER GEN' aho ruhurira mu bikorwa bitandukanye bigamije kurandura burundu inzoga z'ibyuma n'izindi ngeso mbi.

Yagaragarije Umukuru w'Igihugu ko gahunda ya Sober Gen imaze gutanga umusaruro aho kuru ubu urubyiruko ruri hejuru ya 95% rufite ubuzima buzira ibiyobyabwenge "Sober" kandi ko urugendo rugikomeje.

Minisitiri Utumatwishima yagarutse ku kibazo cy'imyambarire y'abakobwa n'abagore yagarutsweho n'abatari bake agaragaza ko bafashe umwanya wo gutega amatwi abakobwa bakumva ibyo babitekerezaho aho hafashwe umwanzuro w'uko Umubiri w'umukobwa cyangwa umugore akwiye kubahwa ndetse abagabo ari bo bakwiye gufata iya mbere mu kubahiriza iyi gahunda.

12h27 : Shimirwa yavuze ko nyuma yashinze itsinda ry’abakozi akoresha mu gutunda inzoga z’ibiyobyabwenge, ariko nyuma aza guhinduka.

Ati “Njye na bagenzi banjye twaje gufatwa tujyanwa mu kigo ngororamuco [Transit Center], njye namazemo amezi abiri. Baratuganiriza, bakatwumvisha ko twahinduka tukongera kuba abana beza, tukagira icyizere cy’ubuzima. Narabyumvise.”

Uyu musore yongeyeho ko amaze gutaha, ababyeyi be bakomeje kumuba hafi, agabanya inzoga yanywaga.

Shimwa n’abo bakoranaga bahawe amahirwe anyuranye, we ajya kwiga ububaji ndetse n’abatangiye batamugirira icyizere baza kumugarukira.

Nyuma, Shimwa yamenye ko hari amahirwe ya “YouthConnekt Awards”, mu 2024 ajya muri  ayo marushanwa kugeza ku rwego rw’igihugu.

Ati “Ku rwego rw’igihugu nahahuriye n’abandi batataye umwanya nk’uwanjye. Nahise nsezera [inzoga] burundu, mfata intego yo gufatiraho nkagenda imbere y’abandi.”

 

12h32 : Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ubwonko bw’urubyiruko kubushyiramo itabi n’inzoga, bidashobora gutuma umuntu atera imbere. 

Ati “Abantu benshi ku wa Mbere, dufite indwara ya lundiose. Abantu barwara grippe y’igikatu kuko barapfuye ku wa gatandatu, ku cyumweru, ku wa mbere bananirwa kubyuka…inzoga ziri kutugirira nabi, ziri kwangiza iterambere.”

 12h42 : Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hari amahirwe menshi ari mu Rwanda urubyiruko rushobora kubyaza umusaruro haba ashingiye ku ikoranabuhanga cyangwa ahandi.

Yavuze ko mu Rwanda mu rwego rw'ubuhinzi rukorama abasaga miliyoni ebyiri mu gihe mu rwego rw'ubucuruzi harimo abasaga ibihumbi 700 naho mu zindi serivize zitandukanye harimo abasaga ibihumbi 500.

Yagaragarije urubyiruko gahunda z'igihe kirekire igihugu gifite avuga ko nk'urubyiruko rufite amahirwe kuko ruri mu gihe aho ikoranabuhanga rikoreshwa mu nzego nyinshi ndetse umuntu yaryifashisha mu gushaka amasoko y'ibicuruzwa bye.

Yavuze ko icyerecyezo cy'u Rwanda gikubiye mu bintu bitatu birimo kureba uko hakongerwa umusaruro mu byo dukora, kwagura amasoko akarenga ayo mu Rwanda gusa no kubyaza umusaruro amahirwe ahari abantu bakabona akazi bakiteza imbere.

Yagaragarije urubyirukomko ikorabuhanga rikomeje guhindura isi bityo ko narwo rukwiye kuryifashisha mu guhanga ibishya bizatuma baribyaza umusaruro ufatika binyuze mu kwiga gukora ibintu binyuranye bizatuma babasha kugendera ku muvuduko Isi iri kugendaho.


13h05 :Perezida Kagame mu ijambo rye yatangiye ashimira urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko yishimira ko afite urubyiruko rumwumva kandi nawe atazaruvaho bityo ko ari akarusho kuri we kuko rwanze kumuvaho kandi ko abibona nk'amahirwe.

Yabwiye urubyiruko ko ubuzima bwigisha ndetse arugaragariza ko hari amasomo yigiye mu kiganiro cya 'Wari Uziko' cyanyuraga kuri Radio Rwanda kandi hari igihe byigeze kumufasha ubwo yari ahuiye n'ikibazo agakomereka bikaba ngombwa ko yivura.

Yagize ati " Hari ikiganiro cyanyuraga kuri Radio Rwanda cyitwaga wari uziko ushobora gufata ibibabi by'igiti ukabivuguta ugashyira ku gikomere kigakira?

Yavuze ko hari igihe yakeneye ibyo yumvise muri Wari Uziko nyuma y'imyaka 20 aho yafashe icyatsi cyitwa inyarabasanya akakivuguta ashyira ku gisebe akoresheje ikirere kandi byaramufashije.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwabwiraga urubyiruko kudata umwanya ahubwo ko bakwiye kwiga bagakora kandi bagahiotamo ibibafitiye akamaro akaba ari byo bashyira imbaraga nyinshi birinda guta umwanya mu bitabafitiye akamaro.

Yagize ati " Ikintu cyose aho uri ntugate umwanya, wige, ukore ndetse ushakishe kwishyiramo kumenya ikizima ni ikihe icyitari kizima ni ikihe? Hanyuma ikizima ukagikorera ikitari kizima ukakirinda ugakomeza ukiyubaka uko igihe gihita".

Yabwiye urubyiruko ko ibyo byose bisaba ikinyabupfura no kugendera ku muringo ukwiye kandi ntibibe iby'akanya gato ahubwo bikaba ibihoraho ku buryo umuntu ahozaho.

Umukuru w'Igihugu yabwiye urubyiruko ko imyaka barimo ari ho umuntu agira umurongo w'ubuzima akazaba umuntu muzima cyangwa bikarangira byanze kuko umuntu yangirika akiri mu myaka rurimo ariko ko ntamuntu uba ukwiye gucika intege kuko hari ibiba bigishoboka.

Yagize ati " Ariko bijya birangira niba iyo myaka warasanze hari ibyo watakaje iyo uzanzamutse ukavuga uti imyaka [...] hari abatwarwa n'amarangamutima n'ibyoroshye ku Isi bakazimira. Ariko aho uzakangukira ujya umenya ko haracyari igihe cyo kugira ngo ubihindure ugire ubuzima bwiza. Ntukihebe ntukavuge ngo [...] amazi yarenze inkombe, ashobora gusubizwayo aho yaturutse".

Yibukije urubyiruko ko byose bijyana n'imyatwarire y'umuntu kandi akamenya ko atari kurui we gusa ahubwo no ku bandi kuko ntamuntu wikorera adafite undi abereyeho.

Iyo myitwarire uba ugomba kuyigiramo atari kuri wowe gusa ahubwo no ku bandi kuko nta wowe gusa ubaho hatariho undi. Ntibibaho ni wowe gusa mu muryango ni wowe gusa muri sosiyete ni wowe gusa mu gihugu. Kwiyubaka bijyana n'ibitekerezo bizima n'imikorere mizima."

Yavuze mko umuntu adakwiye kubanza kurebera ku by'abandi bakoze ahiubnwo ko akwiye kubanza kwirebaho agahitamo ikizima kuri we. Yavuze ko n'ubwo atari bibi kwigira ku bandi ariko umuntu ku giti cye ari we ukwiye kumenya ikimukwiye kandi kizima hanyuma byahura n'iby'abandi bikaba ari byiza.

Perezida Kagame yavuze ko nta muntu n'umwe wigisha undi kugira imyitwarire ihwitse ahubwo ko umuntu ubwe ari we ubanza kwiyubaka cyangwa akiyangiza kuko bntawe utamika cxyangwa ngo ahatire undi kugira imyatwarire iboneye.

Yagize ati " Kwiga cyangwa kugira imyitwarire myiza nta muntu ushobora kubigutamika ariko ushobora kwigira ku bantu uko wakwitwara neza. N'ibi byo kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, urumogi, dushobora gutanga amasomo tukakwereka ibibi byabyo, ingaruka zabyo abo byagiriye nabi [...] iyo bihuje nawe ibyo utekereza ni byo bishobora gufasha kuguhindura kuba muzima."

 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments