• Amakuru / POLITIKI


Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kuri uyu wa Gatatu yagiriye uruzinduko rutunguranye muri Arabiya Sawudite, aho yagiranye ibiganiro n'Igikomangoma Mohammed bin Salman, mu rwego rwo kugaragaza ko u Bufaransa bushyigikiye icyo gihugu.

Macron yageze mu murwa mukuru Riyadh, yakirwa na Mohammed bin Abdulrahman, Visi Guverineri w’akarere, mbere yo guhura n’Igikomangoma Mohammed bin Salman mu biganiro byitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu byombi.

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Élysée, byatangaje ko uru ruzinduko rugamije kugaragaza ko u Bufaransa bufitanye ubufatanye na Arabiya Sawudite mu guhangana n’ibitero by’umutwe w’Aba-Houthi ku butaka bwayo.

U Bufaransa kandi burashaka gukomeza gushaka uburyo butandukanye bwo kubona ingufu zikomoka kuri peteroli na gaze, mu rwego rwo kurinda ko igihugu gishingira ku masoko make y’izo ngufu.

Macron yatangiye uruzinduko rwe mu bihugu byo mu Kigobe ku wa Mbere, aho yasuye Koweti, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrein na Qatar, mbere yo kwerekeza muri Arabiya Sawudite.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments