Minisitiri
w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yatangaje ko
abarenga 95% by’urubyiruko rw’u Rwanda birinda ibisindisha, ashimangira ko
n’abamaze kwishora mu kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge badakwiye gutereranwa.
Yabigarutseho
kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, muri gahunda ya “Meet The
President” yahuje urubyiruko na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bakaganira
ku bibazo bibareba n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.
Dr
Utumatwishima yabwiye Umukuru w’Igihugu ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko
abarenga 95% by’urubyiruko rw’u Rwanda bazira ibisindisha.
Yagize ati:
“Benshi mu rubyiruko dufite, barenga 95%, bazira ibisindisha. Bake twagize
bagiye mu kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, nabo ntabwo twifuza
kubatakaza.”
Mu bundi
butumwa yagejeje ku rubyiruko, Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah yagaragaje
ko kubaka igihugu bisaba kugira abaturage bafite ubuzima bwiza ku mubiri, mu
mutwe no mu marangamutima, bakuze mu mitekerereze kandi basobanukiwe inshingano
bafite mu gihugu.
Yagize ati:
“Rubyiruko, igihugu cyacu cyubatswe n’Abanyarwanda bafite ubuzima bwiza, bafite
imbaraga ku mubiri, bakuze mu mitekerereze no mu marangamutima, basobanukiwe
neza ibyo bemera kandi bafite ubushake bwo kugira uruhare mu miyoborere
y’igihugu.”
Yagaragaje
ko kurinda ubukungu n’umutekano by’igihugu bisaba urubyiruko rwiteguye kuzuza
inshingano zarwo, bityo ko bidakwiye kuvuga ko rwiteguye kubaka igihugu mu gihe
rwinjira mu bikorwa byangiza ubuzima, birimo kunywa inzoga mu buryo bukabije no
gukoresha ibiyobyabwenge.
“Cyaba ari
ikinyoma tuvuze ko inshingano twazikora tunywa inzoga nk’aho dushaka kuzimara
cyangwa tunywa ibiyobyabwenge nk’aho twabigize ibintu byemewe.”
Yasabye
urubyiruko gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo, kugira ngo abagaragaza
ibimenyetso byo kubatwa n’ibiyobyabwenge bafashwe hakiri kare. Yanasabye ko
amakuru y’ahacururizwa inzoga zitemewe n’ahakorerwa ibikorwa bijyanye
n’ibiyobyabwenge yatangwa kugira ngo inzego zibishinzwe zibihagurukire.
Urubyiruko
rwagaragaje ibibazo birimo kubura akazi, izamuka ry’ikiguzi cy’imibereho,
amakimbirane mu miryango, imihangayiko n’igitutu gituruka ku mbuga
nkoranyambaga.
Minisitiri
Dr Utumatwishima yagaragaje ko guhangana n’ibi bibazo bisaba ko buri wese afata
inshingano, n’ubufatanye ubufatanye hagati y’urubyiruko, inzego za Leta
n’abandi bafatanyabikorwa.
Mu bindi
byagaragajwe n’urubyiruko harimo gukenera ibigo by’urubyiruko bigezweho
n’ibibuga bya siporo ku mashuri, mu tugari no mu bindi bice bihuriramo abantu
benshi.
Rwanagaragaje ko hakenewe gukomeza kwita ku buzima bwo mu mutwe, haba mu mashuri no mu mirenge, kugira ngo abafite ibibazo babone ubufasha n’ubuvuzi bukwiye, harimo n’abamaze kuganzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Like This Post? Related Posts