Minisitiri
w’Ikorabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze impamvu ibiciro bya
internet byazamutse avuga ko byatewe n’impinduka zigenda zikorwa mu kongera
umuvuduko wayo bityo ko uko hongerwa imbaraga mu mikorere yayo ari nako igiciro
kizamuka.
Ibi
yabigarutseho kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026, ubwo Perezida Kagame
yaganirizaga urubyiruko ibihumbi 10 rwateraniye muri BK Arena mu gikorwa kiswe
Meet The President.
Umwe mu
rubyiruko yabajije impamvu muri iyi minsi sosiyete z’itumanaho zazamuye ibiciro
bya interineti bikava ku byari bisanzwe.
Minisitiri
w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yasobanuye ko izi
mpinduka zatewe n’uburyo bwo guhindura interineti ikava kuri 2G na 3G
hagakoreshwa iya 4G na 5G. Yasobanuye ko uko kuzamura umuvuduko byatumye
n’ibiciro bizamuka.
Yagize ati “
Hari ibigo by’itumanaho byagiye byongera igiciro cya interineti ku mpamvu
zitandukanye zirimo guhindura tuva kuri 2G na 3G tujya kuri 4G na 5G rero uko
yihuta ifite n’ubushobozi bugiye hejuru ni n’igiciro cyiyongera.”
Kuri
Sosiyete ya Airtel interineti yariyongeye aho iyaguraga 3000 Frw isigaye igura
4000 Frw mu gihe iyaguraga 5000 Frw yageze kuri 6500 Frw.
Guverinoma
y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gahunda yo guhagarika buhoro buhoro ikoreshwa
ry’imiyoboro ya telefoni igendanwa ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwimukira ku
ikoranabuhanga rya 4G na 5G rizatanga serivisi za murandasi yihuta kandi zizewe
ku baturage.
Minisiteri
y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko serivisi za 3G zizahagarikwa
ku gihugu hose ku wa 30 Kamena 2027.
Hagarutswe
ku kibazo cya Monitization
Minisitiri
Paula Ingabire yasobanuye impamvu monetazation idakunda mu Rwanda, aho yavuze
ko imbogamizi zari zihari mu minsi ishize, harimo n’ibisabwa kugira ngo
kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga bishoboke.
Yavuze ko
ikindi cya kabiri ari uburyo umuntu yishyurwa. Yavuze ko umuntu yishyurwa
binyuze muri PayPal na Stripe. Yasobanuye ko hari ibiganiro biri gukorwa hagati
ya PayPal na Equity Bank Rwanda ku buryo kwishyurwa bishobora gukorwa.
Yasobanuye
ko ibigo byose byaganirijwe ku buryo nihongera kwemererwa ibindi bihugu kugira
ngo monetazation ikunde, u Rwanda narwo rwazagerwaho.
Like This Post? Related Posts