Minisitiri
w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yageze i Harare muri Zimbabwe, aho
yahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu na za
Guverinoma bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba
n’Amajyepfo (COMESA). Iyi inama iteganyijwe kuri uyu wa 22 Ukwakira 2026 mu
Murwa Mukuru wa Zimbabwe, Harare.
COMESA ni
Umuryango ugamije guteza imbere ubucuruzi, ubufatanye mu bukungu no kwishyira
hamwe kw’ibihugu biwugize watangiye mu 1994 kugeza ubu uhuriyemo ibihugu
21.
Ibyo bihugu
birimo u Rwanda, u Burundi, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,
Djibouti, Misiri, Eritrea, Eswatini, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar,
Malawi, Maurice, Seychelles, Somalia, Sudani, Tunisia, Uganda, Zambia na
Zimbabwe.
Muri
Mutarama 2004 ni bwo u Rwanda rwinjiye ku mugaragaro muri uyu Muryango wemerera
ibihugu byitabiriye iryo soko koroherezanya ubucuruzi, binyuze mu kugabanya
cyangwa gukuraho imisoro ku bicuruzwa byujuje ibisabwa n’amasezerano
yarishyizeho.
Uyu Muryango
washyizweho n’amasezerabo yemerejwe i Lilongwe muri Malawi mu kwezi k’Ukuboza
1994.