Ibigo
by’ubwishingizi mu Rwanda biri guhindura amasezerano yabyo kugira ngo ajye aboneka
mu Kinyarwanda, abakiriya basobanukirwe ibyo basinya. Banki Nkuru y’u Rwanda
(BNR) yo ivuga ko byatinze, kuko itegeko ribisaba rimaze hafi imyaka itatu.
Byagarutsweho
ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, mu kiganiro Dusangire Ijambo cya
Televiziyo y’u Rwanda (RTV) cyibanze ku bwishingizi.
Umuyobozi
Mukuru wa Sonarwa General Insurance, Charlotte Kamanzi, yavuze ko kera abantu
binubiraga ko amasezerano y’ubwishingizi, kimwe n’ay’amabanki, yandikwa mu
nyuguti ntoya zigoye gusoma.
Yagize ati:
“Ubu turimo turahindura izo nyandiko. Turashaka gutangira gutanga kontaro
z’ubwishingizi mu Kinyarwanda, ku buryo umuntu yumva kontaro afashe,
ubwishingizi afashe n’ibisabwa kugira ngo azishyurwe.”
Yavuze ko
ayo masezerano azaboneka no mu Gifaransa n’Icyongereza, kandi ko bifuza
gutangira kuyakoresha mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Yagize ati:
“Icyo kintu cyo guhora abantu bishyiramo ngo ubwishingizi ntibwishyura, ibyo
bintu turifuza ko bihagarara.”
Umuyobozi
muri BNR ushinzwe ukudahungabana k’urwego rw’imari, Nsengiyumva Bernard, yavuze
ko iyi ntambwe yari ikwiye kuba yaratewe kera.
Yagize ati:
“Aya masezerano agomba kuba mu Kinyarwanda, ahubwo baratinze. Amategeko amaze
imyaka itatu ahari. Amasezerano agomba kuba mu rurimi umufata ubwishingizi
yumva, kandi wabanje kuyamusobanurira mbere y’uko ayasinya.”
Nsengiyumva
yavuze ko itegeko rirengera umuguzi wa serivisi z’imari risaba ibigo
by’ubwishingizi gusobanurira umukiliya ibyishingiwe n’ibitishingiwe mbere y’uko
asinya, kugira ngo amenye icyo azasaba nagira ibyago.
Izo
nshingano zireba kandi abahuza mu bwishingizi, ari bo ba “agents” na ba
“brokers”.
Yagize ati:
“Biri mu nshingano zabo, kandi dufite ububasha nka BNR bwo kubahana mu gihe
batubahirije ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza.”
Yibukije
kandi ko umukiliya wujuje ibisabwa agomba kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi
30.
Yagize ati:
“Niba unayirengeje, ugomba kumusobanurira impamvu wayirengeje n’ibyo akeneye
kugira ngo umwishyure ku gihe.”
Mu buhinzi,
Museruka ukurikirana gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yavuze ko amasezerano y’iyo gahunda
ari ku rupapuro rumwe kandi yanditse mu Kinyarwanda.
Like This Post? Related Posts