Lisa
Munezero wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa
rya Miss Rwanda 2019, agiye kumurika
igitabo yise The Well of Knowing, agamije gufasha urubyiruko kunguka ubumenyi
n’imyumvire byarufasha kwiteza imbere binyuze mu bucuruzi no kubaka ibikorwa
birambye.
Iki gitabo
kije mu gihe urubyiruko rukomeje gushishikarizwa kwihangira imirimo, guhanga
udushya no gushaka ibisubizo by’ibibazo biri mu muryango nyarwanda, aho
kwishingikiriza gusa ku mirimo itangwa n’abandi.
Kumenya uko
ubucuruzi bukorwa, kumenya amahirwe ari ku isoko no kugira ubushobozi bwo
gufata ibyemezo bifite ishingiro ni bimwe mu bintu bishobora gufasha urubyiruko
guhindura ibitekerezo rufite mo ibikorwa bibyara inyungu.
Biteganyijwe
ko igitabo The Well of Knowing kizaba umusemburo wo gukangurira urubyiruko
gushaka ubumenyi, kwagura imitekerereze no kurushaho kureba kure mu rugendo rwo
kwihangira imirimo.
Mu bucuruzi,
igitekerezo cyiza cyonyine ntigihagije kugira ngo umuntu agere ku ntego yihaye.
Bisaba no kugira ubumenyi, kwihangana, kumenya gucunga umutungo no guhora
witeguye guhangana n’impinduka ziba ku isoko.
Ni muri urwo
rwego ibitabo byibanda ku bumenyi no kwiteza imbere bishobora kugira uruhare mu
gufasha urubyiruko kumenya aho rutangirira, uko rwategura ibikorwa byarwo n’uko
rwakomeza kubibyaza umusaruro.
The Well of
Knowing ni izina rishobora gusobanura isoko y’ubumenyi, rikaba rinajyana
n’igitekerezo cy’uko ubumenyi ari imwe mu nkingi z’ingenzi zifasha umuntu
gutera imbere no kubaka ibikorwa bifite icyerekezo.
Lisa Adeline
Munezero wanditse iki gitabo ni Umunyarwandakazi w'umushoramari ndetse
n’umubyinnyi mu Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza' na Inganzo Ngari. Afite inyota
yo guteza imbere kwihangira imirimo, kongerera ubushobozi urubyiruko n’abagore,
no kubungabunga umuco n’indangagaciro nyafurika.
Afite
ubunararibonye bw’imyaka irenga irindwi mu bikorwa yakoze muri Afurika, Leta
Zunze Ubumwe z’Abarabu no mu Burayi. Yiyemeje gufasha urubyiruko n’abagore
guhindura ibitekerezo byabo amahirwe afite ireme kandi arambye.
Mu 2023, Lisa yahawe igihembo mpuzamahanga cya Grand Prix Spécial de la Formation Professionnelle au Rwanda mu Bufaransa, mu rwego rwo gushimira uruhare yagize mu guteza imbere ubumenyi ngiro, guhugura urubyiruko no kurwongerera ubushobozi binyuze mu bikorwa bye.