• Imyidagaduro / ABAHANZI

 

Umuyoboro wa YouTube uzwi nka ‘Yago TV Show’ w’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat, wongeye kuboneka nyuma y’igihe utagaragara ku rubuga rwa YouTube.

Uyu munyamakuru uzwi cyane mu myidagaduro no mu nkuru zinyuranye ari mu byishimo nyuma yuko yongeye kubona umuyoboro we, aho abakunzi be bashobora kongera kuwusura no gukurikirana ibikorerwaho.

Mu butumwa ari kunyuza ku mbuga nkoranyambaga ze, Yago Pon Dat, aragaragaza akanyamuneza k’ibitangazo we ari kwita imirimo y’Imana.

Yagize ati “Yezu/ Yesu ni Umwami. Ntuzigere na rimwe utakaza ibyiringiro mu Mana. Aba Big Energies mwishie, Imana irakora.”

Iyi YouTube Channel ya Yago Pon Dat yari yavuyeho mu cyumweru gishize tariki 22 Ukwakira 2026, aho bamwe bavugaga ko yavuyeho burundu, mu gihe inzobere mu bya YouTube bemezaga ko kuba yasubiraho bishoboka.

Ni umuyoboro ufite abawiyandikishijeho (Subscribers) barenga ibihumbi 870 ndetse ukaba umaze gushyirwaho amashusho arenga 2 500 birimo iby’ubusesenguzi bwakozwe n’uyu munyamakuru, birimo n’ibyari byatumye uvanwaho.

Mu ibaruwa uyu munyamakuru aherutse gushyira hanze, yari yasabye imbabazi ku ho yatandukiriye mu biganiro bimwe na bimwe yagiye akora icyari gifite umutwe ugira uti “Yago aje kwanaliza umuziki. Leta itunge itoroshi muri iyo miziki!”

Yago wanagarutse ku magambo adakwiye yari yakoresheje nk’aho yari yagize ati “Ese ayo mategeko yawe ni ubwoko ki? […] Ni nka ya yandi ya Gitera!” Icyo gihe yavugaga ku ndirimbo Itegeko rya Kane ya Bruce Melodie.

Muri itangaro yari yashyize hanze asabamo imbabazi, Yago yemeye ko atari akwiriye gukoresha ariya magambo, bitewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo. Ati “Iyi mvugo mbi, idakwiriye, yuje guhubuka kandi yahuranya ireberewe mu mateka y’igihugu cyacu, yabuzeho kwitwararika.”

Muri iryo tangazo yari yakomeje agira ati “Ndicuza, ndigaya mbikuye ku mutima kuba byaravuzwe nanjye kandi ku muyoboro w’ikigo cyanjye. Nshingiye ku mateka y’igihugu cyacu ntibyari bikwiriye na busa!”

Gusa Yago yari yabaye nk’utanga icyizere ko umuyoboro we ushobora gusubiraho, dore ko yari yavuze ko ntawundi wo kuwusimbura ateganya gufungura, aho yari yagize ati “turimo kubikurikiranira hafi, dukora ibishoboka byose ngo umuyoboro wacu usubizwe mu kazi.”

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments