Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye
guhora bisuzuma no gutekereza ku buryo barushaho kunoza imikorere, bijyanye
n’impinduka z’ibihe n’inshingano baba bafite.
Yabigarutseho
ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi
bakuru baherutse gushyirwa mu nshingano zitandukanye, mu muhango wabereye mu
Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.
Perezida
Kagame yashimiye abo bayobozi kuba bemeye inshingano zo gukomeza kugira uruhare
mu iterambere ry’Igihugu, abibutsa ko uko ibihe bihinduka ari na ko hakenewe
kwisuzuma no guhindura imikorere. Yagize ati: “Hari abarahiye ari bwo bwa mbere
cyangwa se abari mu zindi nzego ziteza imbere Igihugu, birumvikana birazwi
ntabwo ari ngombwa kubisubiramo.
Iteka ibihe
biha ibindi, umwaka ushira tujya mu wundi mushya, ari inshingano twaba dusanzwe
turimo n’izindi nshya duhamagariwe. Icy’ingenzi cyane ni uguhitamo kwisuzuma
ubwacu, tumenya ibihe twabikoraga dute? Ibi bindi se tugiyemo biradusaba igihe
kingana iki?”
Yashimangiye
ko kwisuzuma no guharanira kunoza imikorere ari inshingano ireba abayobozi
bose, kugira ngo bajyane n’ibihe kandi bakomeze kuzuza inshingano zabo uko
bikwiye.
Mu bayobozi
barahiye harimo Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo,
Uwizeye Judith wagizwe Umusenateri, Mukashyaka Claudette wagizwe Umugenzuzi
Mukuru w’Imari ya Leta na Kubwimana Gratien wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari
ya Leta Wungirije.
Like This Post? Related Posts