• Amakuru / MU-RWANDA

Mu karere ka Kicukiro ,Umurenge wa masaka mu mudugudu w Rusheshe watujwemo abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda  no guhagarika Jenosode yakorewe Abatutsi muri 1994, habereye  igikorwa cyo gusoza  ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda .

Ibyo birori  byari byitabiriwe n’muyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije, Huss Anny Monique,Abayobozi batandukanye mu nzego zitandukanye ndetse abahagarariye inzego z’umutekano n’abaturage benshi .

Iki gikorwa cyari kigamije kongera gushimangira indangagaciro z’Ubumwe n’Ubudaheranwa, hibandwa ku ruhare rwa buri Munyarwanda mu kubaka igihugu kirangwa n’amahoro, ubwumvikane n’ubufatanye.

Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa ni umwanya wo kwibutsa Abanyarwanda ko kubaka igihugu gitekanye kandi gifite ejo hazaza heza bisaba gukomeza kwimakaza ubumwe, kwirinda amacakubiri no gusigasira indangagaciro zibahuza.

Bamwe mu baturage batuye I Masaka baganiriye n’itangazamakuru batangaje ko bamaze  gusobanukirwa neza na gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa kuko  igamije  kubaka abanyarwanda ikanabarinda kongera kwicamo amacakubiri kuko byose iyo bikozwe neza bibaganisha kw’iterambere bakabana neza  aho  batuye  .


Mu ijambo rye Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije, Huss Anny Monique, yasabye  abaturage bo mu karere ka Kicukiro gukomeza gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa banazirikana gukomeza ibikorwa bibateza imbere ‘

Yagize ati “Aho  u Rwanda rugeze rwiyubaka buri munayrwanda wese ahamagarirwa kogera  kugira umusanzu kugira ngo  twubake ubumwe bwacu ,ubudaheranwa bube inkingi yo kugira ngo dukomeze kubaka u Rwanda twifuza .

Yakomeje avuga ko uku kwezi kwaranzwe n’ibiganiro  bitandukanye mu mashuri , mu byiciro bitandukanye haba mu bagabo no mu bagore ndetse no mu rubyiruko aho bose intego  yari imwe  yo gukomeza kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda buzira amacakubiri n’inzangano ,irondakarere ndetse  buzira amacakubiri y’ubwoko uwo aribwo bwose kugira  tugire umwete wo gushyira hamwe  tukubaka u Rwanda twifuza.

Uku kwezi k’ubumwe  n’ubudaheranwa kwatangiye  tariki ya 1 Ukwakira  kukazasozwa kuri  uyu wa 31 ukwakira 2026 kwakozwemo ibikorwa byinshi birimo gahunda yo kwigisha abaturage  gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa ariko byose bigakora hazirikanwa no gukomeza kwiteza imbere .

 





 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments