Guverinoma
y’u Rwanda yishimiye guha ikaze abaturutse impande zose z’Isi bitabiriye Inama
mpuzamahanga ya 38 ihuza ibihugu byashyize umukono ku Masezerano ya Montreal
agamije kurengera akayunguruzo k’izuba (MOP38), iteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 2
ikazageza ku wa 6 Ugushyingo 2026.
Iyi nama
irahuriza hamwe abasaga 1 000 barimo abahagarariye za Guverinoma, Imiryango
Mpuzamahanga, inganda n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe kurebera hamwe
intambwe imaze guterwa mu kurengera akayunguruzo k’izuba no gufata izindi
ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ni inama
ibaye mu gihe hashize imyaka 10 Umujyi wa Kigali wakiriye inama yemeje
ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal rizwi nka Kigali Amendment, mu
Kwakira 2016.
Amasezerano
abuguruye ya Kigali (Kigali Amendment) asaba ibihugu kugabanya buhoro buhoro
ikoreshwa ry’imyuka ihumanya ikirere yifashishwa mu bikoresho bikonjesha
(Hydrofluorocarbons/ HFCs), bikayisimbuza indi itangiza ikirere ku rugero ruto,
ndetse bikongera ingufu mu gukoresha ibikoresho bikonjesha bikoresha
amashanyarazi make.
Ibyo ni
ingenzi kuko gushyira mu bikorwa neza ayo masezerano bishobora gufasha kwirinda
izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi rishobora kugera kuri dogere 0,5°C mu mpera
z’ikinyejana, nk’uko bigaragazwa n’ibiteganyijwe mu ishyirwa mu bikorwa
ryayo.
Minisitiri
w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kongera
kwakira amahanga i Kigali, nyuma y’imyaka 10 ibihugu byemeranyije kuri iri
vugururwa.
Yagaragaje
ko MOP38 ari umwanya wo kureba ibyagezweho, hibandwa ku kongera imbaraga mu
gushyira mu bikorwa ibyo ibihugu byiyemeje, guteza imbere ibikoresho bikonjesha
bikoresha ingufu nke no korohereza abaturage kubona serivisi zo gukonjesha
zitanduza ikirere.
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Ibiro bishinzwe Ishyirwa mu Bikorwa ry’Amasezerano ya Ozone
mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UNEP), Megumi Seki na
we yagaragaje ko gusubira i Kigali nyuma y’imyaka 10 ari amahirwe yo gusuzuma
intambwe imaze guterwa no kongera imbaraga mu bikorwa byo kurengera
akayunguruzo k’izuba no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Inama nk’iyi yabaye ku nshuro ya 37 iheruka guteranira i Nairobi muri Kenya hagati y’itariki 3 n’iya 7 Ugushyingo 2025.