• Amakuru / MU-RWANDA

Amabwiriza mashya agenga imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda yashyizeho ibisabwa bishya ku mitunganyirize y’amarimbi, birimo kubuza kubaka imva hakoreshejwe beto n’amakaro, ndetse no kugena ubuso agomba kugira n’intera agomba gusigara hagati yayo n’ibishanga.

 Ibi bikubiye mu nyandiko yitwa Land Use Master Plans’ Zoning Regulations – Edition 2, yasohotse muri Nzeri 2026, inagaragaza ibipimo bishya bigenga imiturire, ubucuruzi, inganda n’ibikorwaremezo.

 Ku bijyanye n’amarimbi, inyandiko ibuza gukoresha beto cyangwa amakaro mu kubaka imva, haba munsi cyangwa hejuru y’ubutaka. Ibuza kandi kubaka amazu yo guturamo, ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda mu butaka bwagenewe amarimbi.

 Gusa, ibikorwa bifasha mu micungire y’amarimbi bishobora kwemerwa nyuma yo gusuzumwa, birimo ubwiherero, amacumbi y’abakozi n’ahantu ho gusengera.

 Amabwiriza kandi ateganya ko irimbi ryegereye igishanga rigomba gukorerwa isuzumangaruka ku bidukikije no gusiga intera iri hagati ya metero 200 na 300.

 Ku buso, irimbi riteganyirizwa hegitari 10 ku baturage bari hagati ya 200.000 na 250.000, mu gihe ahagenewe gutwikirira imirambo hamwe hateganyirizwa abaturage 150.000 ku buso bwa hegitari ebyiri. Ibyo bibanza bishobora no guhuzwa.

 Uretse ibijyanye n’amarimbi, iyi nyandiko igena ibyiciro by’imikoreshereze y’ubutaka, ubuso bw’ibibanza, ubucucike bw’inyubako, amagorofa inganda bigomba gusiga interahagati yazo n’ahatuye abantu.

 Inateganya ko impushya zo kubaka amazu manini yo mu bwoko bwa villas cyangwa mansions zitazatangwa mbere y’uko hashyirwaho amabwiriza yihariye azigenga.

 Mu rwego rwo kongera imiturire itunganijwe, amabwiriza agabanya ubutaka bwagenewe guturwaho mu byiciro bitandatu, bitewe n’ubucucike bw’inyubako n’ubwoko bw’amacumbi yemerewe. Mu duce tumwe na tumwe, hashyizwe imbere inyubako zakira imiryango myinshi aho kubaka amazu y’umuryango umwe.

Ayo mabwiriza ateganya kandi ko nibura 20% by’ubuso bw’ibibanza biri mu byiciro bimwe na bimwe bigomba gutunganywa hagaterwaho ibimera, naho 2% bikagenerwa ubusitani bw’imbuto n’imboga.

 Ku bijyanye n’inganda, yashyizeho intera zigomba kubahirizwa hagati yazo n’imiturire. Inganda nto zisabwa gusiga nibura metero 50, izisanzwe zikenera metero 500, mu gihe izishobora guteza ihumana rikomeye zisabwa kuba nibura ku ntera y’ikilometero kimwe uvuye ahatuye abantu.

 Amabwiriza kandi ashyira imbere kwegereza abaturage serivisi z'ibanze, ateganya ko aho bishoboka amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwaremezo bikenerwa n’abaturage bigomba kuba mu ntera itarenze metero 400 umuntu ashobora kugendamo n’amaguru.

 Iyo gahunda agamije guhuza imikoreshereze y’ubutaka n’ibishushanyo mbonera by’Umujyi wa Kigali n’uturere, guteza imbere imiturire itunganijwe no kurengera ibidukikije.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments