Ubushinjacyaha
bwasabiye umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano igifungo cy’imyaka
irindwi n’amezi 11 n’ihazabu y’ibihumbi 800 Frw, mu rubanza akurikiranyweho
ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, kwangiza ikintu
cy’undi, gukoresha ibikangisho n’ivangura.
Mu
iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 4
Ugushyingo 2026, Yampano yemeye icyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake,
kwangiza ikintu cy’undi no kunywa urumogi, ariko ahakana yivuye inyuma ibyaha
byo gukoresha ibikangisho n’ivangura.
Ubushinjacyaha
bwavuze ko mu bihe bitandukanye Yampano yagiye atoteza umugore we, Uwineza
Denise, amukubita ndetse ko hari n’igihe yamuginze ku bushake. Bwavuze kandi ko
igihe cyose yamukubitaga yamubwiraga ko azamwica, akamukangisha ko azajya
kwirega muri RIB.
Ku
cyaha cy’ivangura, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Yampano yakubise umugore we
urushyi, akamuruma mu kwaha, mu ijosi no ku izuru, akamukomeretsa. Bwavuze ko
ubwo yamurumaga izuru yamubwiye ko “Abatutsi nta bwenge bagira, biratana
amazuru” ndetse ko umuntu yayaca.
Yampano
yavuze ko atibuka niba yaravuze ayo magambo, ariko ahakana ko yaba afite
imyumvire y’ivangura. Yavuze ko kuba yarabanye na Uwineza imyaka ibiri ndetse
akanakora indirimbo irwanya ivangura mu 2023-2024 bigaragaza ko atari umuntu
urangwa na ryo.
Ku
bijyanye n’ibikangisho, Yampano yahakanye ko yigeze gukangisha umugore we
kumwica, avuga ko kuba yaragiye kwitaba Ubugenzacyaha Uwineza akiriho ari
ikimenyetso cy’uko atigeze agira umugambi wo kumwica. Yasobanuye kandi ko
amakimbirane yabo yakajije umurego nyuma y’uko amashusho yabo y’ibanga asakaye
ku mbuga nkoranyambaga, akavuga ko umugore we yagurishije ibikoresho byo mu
rugo ubwo yari i Burayi. Yongeyeho ko telefoni yamennye yamaze kuyishyura.
Umunyamategeko
we, Me Rudahusha Didier, yavuze ko Yampano yemera ibyaha bitatu kandi ko
yanabyiyunzeho n’uwo yabikoreye. Yasabye urukiko kumworohereza, ashingiye ku
kuba yaragiye kwivuza ku bushake kubera ikibazo cy’urumogi, ndetse no ku
mbabazi umugore we yagaragaje.
Ku
cyaha cy’ibikangisho, Me Rudahusha yavuze ko mu nyandiko ziri muri dosiye
harimo ibaruwa ya Uwineza igaragaza ko hari ibyo yakoze abitewe n’uburakari,
anereka urukiko amashusho agaragaza ko yababariye umugabo we.
Ubushinjacyaha
bwo bwavuze ko icyaha cy’ivangura cyarezwe hakurikijwe amategeko. Ku mbabazi za
Uwineza, bwagaragaje ko hakwiye gusuzumwa niba atarazitanze ashyizweho igitutu,
ariko buharira urukiko isuzuma ryabyo.
Nyuma
yo kumva impande zombi, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ruzasoma
umwanzuro w’urubanza ku wa 16 Ukuboza 2026.