• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuramyi w’Umunyarwanda Richard Nicky Ngendahayo agiye kongera guhurira n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana i Kigali, aho azamurikira album ye nshya yise Mutima Vol.3 mu gitaramo ngarukamwaka cya Niwe Healing Concert.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo 2026, kikazabera muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali.

Album nshya Mutima Vol.3 izaba igizwe n’indirimbo 11, harimo indirimbo yitwa ‘Bizaba’, biteganyijwe ko izabanza gushyirwa hanze mbere y'uko igitaramo kiba.

Iki kizaba ari igitaramo cya kabiri cya Niwe Healing Concert, nyuma y'icyabaye ku wa 29 Ugushyingo 2025, kikitabirwa n'abakunzi benshi b'umuziki wa Gospel.

Richard Nicky Ngendahayo ni umwe mu baramyi b’Abanyarwanda bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igitaramo cye gitegerejweho guha abakunzi be umwanya wo gusabana, kuramya no guhimbaza Imana, ndetse no kumva bwa mbere zimwe mu ndirimbo zigize album ye nshya.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments