Umukinnyi wa
filime, umunyarwenya akaba n’umwanditsi w’ibitabo,Ntarindwa Diogène uzwi nka
Atome yerekanye umukino we witwa ‘Carte d’identité’, wibanda ku mateka y’u
Rwanda, by’umwihariko urugendo rw’Igihugu mu bihe bikomeye cyanyuzemo n’uruhare
rw’urubyiruko mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Uyu mukino
werekanwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo
2026, muri Kigali Convention Centre.
Madamu
Jeannette Kagame ari mu bakurikiye uyu mukino umaze imyaka hafi 20 werekanwa mu
bihugu bitandukanye hirya no hino.
Ntarindwa
Diogène uzwi nka Atome yavuze ko umukino yise ‘Carte d’identité’, yawuteguye
agendeye ku buhamya bw’amateka ye bwite ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu
rugamba rwo kubohora Igihugu.
Mbere yo kwerekana
‘Carte d’identité’, Ntarindwa Diogène yasogongeje abitabiriye iki gikorwa,
umushinga yatangiye gukoraho w’umukino ugaruka by’umwihariko ku rugamba rwo
kubohora Igihugu. Ni igikorwa yise “Legacy Project; Igitaramo cy’Inkotanyi”,
azamurikira Abanyarwanda mu mwaka wa 2027.
Abakurikiye
umukino ‘Carte d’identité’ basogongejwe by’umwihariko kuri ‘sound track’,
igizwe n’indirimbo ndetse n’injyana ziri mu zaranze urugamba rwo kubohora
Igihugu.
‘Carte
d’identité’ ni umukino ushingiye ku mateka, ugaragaza ibihe bitandukanye u
Rwanda rwanyuzemo, unagaruka ku ruhare rw’abanyarwanda, by’umwihariko
urubyiruko, mu rugendo rwo kubohora Igihugu.
Ntarindwa
Diogène uzwi nka Atome, wahimbye uyu mukino, ni umwe mu bahanzi bakoresha
urwenya, ikinamico n’ubundi buryo bw’ubuhanzi mu gutanga ubutumwa.
Mu mukino
‘Carte d’Identité’, wakinwe mu rurimi rw’Igifaransa, Atome yagarutse ku mateka
y’ubuzima bwa Se, Philippe Niwemuto, n’urugendo rwamujyanye mu buhungiro nyuma
yo kuva mu Rwanda anyuze mu Majyepfo, akomereza muri Zaïre mbere yo kugera i
Burundi.
Mu kwigana
Se, Atome yasobanuye icyatumye afata icyemezo cyo guhunga, nyuma yo kubona inka
zaciwe amacebe mu gace ka Ngororero, amaraso yazo avanze n’amata. Ni urugendo
rwatumye atandukana n’ababyeyi be banze guhunga, bikaba ari bwo bwa nyuma
yababonye.
Yakomeje
avuga uko umuryango we watuye i Burundi, aho yavutse akanakurira, ndetse
n’ubuzima bahagiriye nubwo umutima wo gusubira mu Rwanda utigeze ubashiramo.
Iyi nkuru
ishingiye ku mateka ababaje, Atome yayihinduye igihangano cy’urwenya, aho
guseka byahuriranye no gutekereza ku mateka, ubuhunzi n’ubusobanuro bwo kuba
Umunyarwanda.