Umutoza
w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yatangaje
abakinnyi 24 izahagurukana mu rugendo rwerekeza i Bamako aho izakirirwa na Mali
mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu Itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya
Afurika cya 2027.
Ku gicamunsi
cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, ni bwo Ishyirahamwe
ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje abakinnyi batoranyijwe
n’uyu mutoza.
Abo bakinnyi
ntiharimo umunyezamu Mugisha Yves, Ishimwe Elie Ganijuru, ba Rayon Sports,
Muhire Kevin wa Jamus SC, Mbonyumwami Taiba wa Ethiopian Coffee SC na
Uwiyaremye Fidali wa APR FC.
Mu kiganiro
yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’Amavubi Stephen
Constantine yagaragaje ko mu bakinnyi bari mu mwiherero w’Amavubi, harimo
abagomba kuwusohokamo, kuko urwego rwabo rutari hejuru ugereranyije n’urwo
yifuza.
Yatanze
urugero kuri myugariro wa Rayon Sports ukina anyuze ibumoso, Ishimwe Elie
Ganijuru, aho yagize ati “Twahamagaye Elie wo muri Rayon Sports, turamureba
neza, si bibi. Ariko hari ibindi tumukeneyeho, tukibaza tuti ‘ese turamukeneye
ubu?’ Tugasanga ntitumukeneye, ahubwo tuzamukenera ubutaha.”
Abakinnyi 24
bazerekeza i Bamako ni Hakizimana Adolphe, Ntwari Fiacre, Niyongira Patience
Mutsinzi Ange, Niyigena Clement, Kavita Phanuel, Nkulikiyimana Darryl,
Imanishimwe Emmanuel, Mickels Leroy, Manzi Thierry na Iradukunda Elie Tatou.
Hari kandi
Niyomugabo Claude, Kwizera Jojea, Byiringiro Jean Gilbert, Uwumukiza Obed,
Mugisha Gilbert, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Hamis
Hakim, Nshuti Innocent, Biramahire Abeddy, Mickels Joy Lance na Mickles Slayd.
Biteganyijwe
Ikipe y’u Rwanda izahaguruka ku Kibuga Mpuzamahaga cy’Indege cya Kigali
ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026 yerekeza i Bamako mu ndege yihariye.
Umukino
ubanza uzabera i Bamako muri Mali, tariki ya 13 Ugushyingo; nyuma y’iminsi ine,
u Rwanda ruzakira umukino w’umunsi wa kane uzabera muri Sitade Amahoro ku wa 17
Ugushyingo 2026.
Kugeza ubu
Itsinda K, riyobowe n’u Rwanda n’amanota atandatu inganya na Mali ikurikiyeho
mu gihe Liberia na Cape Vert nta nota bafite.