Apôtre
Mutabazi Kabarira Maurice yamuritse ku mugaragaro igitabo cye gishya yise
“Uburezi ntibukeneye ireme”, agaragazamo ibitekerezo byimbitse ku miterere y'uburezi bw'u Rwanda
n'impinduka abona ko zikenewe kugira ngo burusheho gutanga umusaruro.
Muri iki
gitabo, Apôtre Mutabazi agaragaza ko ikibazo cy'uburezi kidakwiye kureberwa
gusa ku ireme ry'amasomo atangwa mu mashuri, ahubwo ko hakwiye no kwibandwa ku
buryo abanyeshuri batozwamo gutekereza, kwihangira imirimo no kwigira.
Ashimangira
ko uburezi bukwiye kurenga ku gutanga ubumenyi bushingiye ku masomo yo mu
ishuri gusa, ahubwo bukwiye gufasha abanyeshuri kugira ubushobozi bwo
kwishakira ibisubizo by'ibibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.
Kimwe mu
bitekerezo by'ingenzi agarukaho ni gahunda yo kwiyigisha (Self-Education), aho
umuntu agira ubushake bwo gukomeza gushaka ubumenyi, gukora ubushakashatsi no
kwagura ubushobozi bwe atagombye gutegereza gusa ibyo yigishijwe n'umwarimu
cyangwa ibiri muri gahunda y'amasomo.
Mu gitabo cye,
anagaruka ku mpinduka zishobora gukorwa muri gahunda y'amasomo yigishwa mu
mashuri, asaba ko hashyirwa imbaraga mu buryo bwo gufasha abanyeshuri gukoresha
ubumenyi bahabwa mu guhanga ibisubizo bishya no guhangana n'ibibazo byugarije
sosiyete.
Anagaragaza
kandi uruhare rukomeye rw'abarimu mu kubaka ubushobozi bw'abanyeshuri, aho
umwarimu atakwiye kugarukira ku gutanga amasomo gusa, ahubwo akwiye no kuba
umuyobozi, umujyanama n'ufasha abanyeshuri kuvumbura impano n'ubushobozi
bifitemo.
Ikindi
cy'ingenzi iki gitabo cyibandaho ni uguteza imbere umuco wo kwihangira imirimo,
hagamijwe gufasha urubyiruko kuva mu bitekerezo byo gushaka akazi gusa,
rukagira ubushobozi bwo gutekereza ku mishinga mishya, guhanga imirimo no
kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.
Apôtre
Mutabazi Kabarira Maurice asanga uburezi bukwiye kugira uruhare mu gutegura
abantu bashobora gukemura ibibazo biri mu gihugu, aho kuba uburyo bwo gutanga
impamyabumenyi gusa.
Igitabo “Uburezi ntibukeneye ireme” kije mu gihe uburezi bukomeje gufatwa nk'imwe mu nkingi zikomeye z'iterambere ry'igihugu, by'umwihariko mu kongerera urubyiruko ubumenyi, ubushobozi n'uburyo bwo guhangana n'ibibazo by'isi y'iki gihe.