Perezida wa
Repubulika Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bageze mu mujyi wa Phnom
Penh, muri Cambodia, aho batangiye mu ruzinduko rw’akazi , mbere yo kwitabira
Inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie).
Uru
ruzinduko rugamije gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda
na Cambodia, mu gihe iki gihugu cyitegura kwakira abakuru b’ibihugu na za
guverinoma bazitabira iyi nama mpuzamahanga.
Mu ruzinduko
rwe, Perezida Kagame ateganyijwe kugirana ibiganiro n’Umwami wa Cambodia,
Norodom Sihamoni, ndetse n’abandi bayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Intebe
Hun Manet, Perezida wa Sena Hun Sen na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko,
Khuon Sudary.
Ibiganiro
biteganyijwe kwibanda ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwagura
ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Amakuru
yatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Cambodia avuga ko impande
zombi ziteganya gusinya amasezerano n'inyandiko z'ubufatanye mu nzego zirimo
ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n'ubukerarugendo.
Biteganyijwe
ko Perezida Kagame azitabira kandi inama
ya 20 ya Francophonie izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma, hamwe
n'abandi bahagarariye ibihugu bigize uyu muryango, baganire ku bufatanye
mpuzamahanga, amahoro, iterambere rirambye n'ibindi bibazo bireba isi.
Iyi nama
izaba ari iya mbere ibereye muri Cambodia, ikazaba umwanya wo gukomeza
ibiganiro n'imikoranire hagati y'ibihugu bihuriye ku gukoresha ururimi
rw'Igifaransa.
Mu bindi
biteyanjiwe muri iyo nama n Amatora y’uzasimbura
Umunyamabanga Mukuru wa OIF Madamu Mushikiwabo Louise uyoboye uyu muryango ku tariki ya 3 Mutarama 2019
kugeza ubu akaba yari amaze manda ebyiri zose awuyobora akaba anahabwa amahirwe
yo kuwuyobora kuri manda ya 3
U Rwanda na
Cambodia bisanzwe bifitanye umubano wa dipolomasi watangiye mu 2005, kandi uru
ruzinduko rutegerejweho kuwukomeza no gufungura andi mahirwe y'ubufatanye.
Inama ya 20
ya Francophonie iteganyijwe kubera i Phnom Penh kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16
Ugushyingo 2026.