Leta y’u Burusiya yatangaje urupfu rwa Alexander Darchiev wari Ambasaderi wayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wapfuye ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, afite imyaka 66 y'amavuko.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko uyu mudipolomate yapfuye mu buryo butunguranye, ariko mu itangazo rya mbere ntiyasobanuye icyateye urupfu rwe.
Nyuma yaho, Maria Zakharova, Umuvugizi w’iyo Minisiteri, yavuze ko Darchiev yapfiriye i Moscou azize indwara yari amaranye igihe, ariko ntiyatangaza izina ryayo.
Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yamushimye imwita umudipolomate w’indashyikirwa, umuyobozi w’inararibonye, mugenzi mwiza ndetse n’umuntu wafashaga abandi mu kazi.
Yavuze ko Darchiev yakoraga mu rwego rukomeye cyane rwa politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, cyane cyane mu bijyanye n’umubano w’icyo gihugu na Amerika.
Yari afite uburambe bukomeye mu mubano w’u Burusiya na Amerika
Alexander Darchiev yari umwe mu badipolomate b’u Burusiya bari bafite uburambe mu bijyanye na Amerika n’akarere ka Amerika ya Ruguru.
Yatangiye gukorera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya mu 1992, nyuma yo gukora ubushakashatsi ku mateka n’imibanire ya politiki ya Amerika na Canada.
Mu gihe yakoraga mu rwego rwa dipolomasi, yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo kuba umujyanama muri Ambasade y’u Burusiya i Washington, ndetse nyuma aza no kuba umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe Amerika ya Ruguru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Yanabaye Ambasaderi w’u Burusiya muri Canada kuva mu 2014 kugeza mu 2021, mbere yo gusubira i Moscou gukomeza inshingano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Muri Werurwe 2025, Perezida Vladimir Putin yamugize Ambasaderi w’u Burusiya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asimbuye Anatoly Antonov wari warasoje inshingano ze mu mpera za 2024.
Yagize uruhare mu biganiro byari bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi
Darchiev yagize uruhare mu biganiro hagati y’intumwa z’u Burusiya na Amerika byabereye i Istanbul muri Turikiya muri Gashyantare 2025, byari bigamije kunoza umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Ibyo biganiro byabaye mu gihe umubano w’u Burusiya n’ibihugu by’iburengerazuba wari ukomeje kuzamo agatotsi kubera intambara yo muri Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022.
Kugirwa Ambasaderi i Washington byari bifite akamaro gakomeye, kuko yari ashinzwe guhagararira inyungu z’u Burusiya no gukomeza ibiganiro na Leta ya Amerika mu gihe ibihugu byombi byari bifite ibibazo bikomeye bya politiki n'umutekano.
Urupfu rwe rubaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuba ingenzi ku bibazo mpuzamahanga birimo intambara yo muri Ukraine, umutekano w’u Burayi n’imikoranire mu bya dipolomasi.
Amerika yihanganishije umuryango we
Nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwa Darchiev, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika na yo yatanze ubutumwa bw’akababaro, yihanganisha umuryango we n’abandi bose bakoranye na we.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko amakuru arambuye ku rupfu rwe yakomoka kuri Leta y’u Burusiya.
Darchiev apfuye afite imyaka 66 y'amavuko, asize amateka y’imyaka irenga 30 mu mirimo ya dipolomasi, aho yibanze cyane ku guteza imbere no guhagararira inyungu z’u Burusiya muri Amerika ya Ruguru
Like This Post? Related Posts