Ubuyobozi
bw’ishyaka National Resistance Movement (NRM), riri ku butegetsi muri Uganda,
bwagaragaje kutemeranya n’umugambi wa Perezida Yoweri Museveni ushaka ko
umuhungu we, Muhoozi Kainerugaba, yazamusimbura ku butegetsi, nk’uko
byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).
Muhoozi
Kainerugaba ufite imyaka 52, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, agenda
arushaho kugira uruhare rukomeye muri politiki y’iki gihugu, mu gihe se
Museveni, ufite imyaka 82, amaze kuyobora Uganda kuva mu 1986.
Muhoozi
yamaze gutangaza ko afite umugambi wo kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora
ya Perezida ateganyijwe mu 2031.
Icyakora,
imyitwarire ye bamwe bafata nk’igaragaza igitugu, ibikangisho yakunze gutangaza
ku batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’amagambo akakaye yagiye yandika ku
mbuga nkoranyambaga, byateje impungenge mu ishyaka rya Perezida Museveni.
Mu mezi
ashize, bivugwa ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batandukanye bafunzwe, mu gihe
Muhoozi Kainerugaba yigeze gutangaza ko ashobora guca umutwe Bobi Wine, umwe mu
banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Yashinjwe
kandi kugira uruhare mu ifungwa ry’agateganyo ry’itsinda rikomeye
ry’ibitangazamakuru byigenga muri Uganda.
Mu nama
yabaye mu muhezo ku wa Kabiri, yahuje komite nyobozi ya NRM ikiga ku kibazo
cy’uzasimbura Museveni, hagaragaye ukutumvikana kudasanzwe hagati y’abayobozi
b’iri shyaka.
Ibiganiro
byibanze ku kandidatire ya Muhoozi Kainerugaba, ariko amatora yari agamije
kumenya niba ashyigikiwe n’abagize komite yahagaritswe nyuma y’uko bamwe bagaragaje
ko batemeranya n’uwo mugambi, bikaba byanashimangiwe n’amashyi y’abari muri iyo
nama.
Amakuru
yatangajwe na AFP, ishingiye ku bantu bari bazi iby’iyo nama, avuga ko mbere
y’uko amatora ahagarikwa, abantu bane bari bamaze gushyigikira kandidatire ya
Muhoozi, mu gihe abandi batatu bari bayamaganye.
Visi
Perezida wa NRM, Calvin Echodu, bivugwa ko yasabye Museveni gukura umuhungu we
mu gisirikare akamuha inshingano za gisivili, kugira ngo abone amahirwe yo
kunguka ubunararibonye muri politiki no kwitegura neza inshingano zo kuyobora
igihugu.
Yanasabye
Perezida Museveni gutekereza kongera kwiyamamariza indi manda mu 2031,
agaragaza ko umuhungu we ataritegura neza kumusimbura ku butegetsi.
Uku
kutumvikana gufatwa nk’ikimenyetso kidasanzwe cy’uko bamwe mu bayobozi ba NRM
batangiye kugaragaza kutemeranya na Yoweri Museveni, umaze imyaka igera kuri 40
ayobora Uganda kandi ubutegetsi bwe bukaba bumaze igihe bukomeye.
Ibi bibaye
mu gihe mu mpera z’Ukwakira 2026, Museveni yari yashyikirije abayobozi bakuru
b’ishyaka rye inyandiko isobanura impamvu abona umuhungu we afite ubushobozi
bwo kuyobora igihugu no kumusimbura.
Impaka
zongeye gufata indi ntera muri iyi minsi nyuma y’andi magambo akakaye Muhoozi
Kainerugaba yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Muri ayo magambo,
yigeze gutangaza ko ashobora gufata Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo,
amushinja kugira uruhare mu mugambi uvugwa wo guhirika ubutegetsi.
Ibi bikomeje
kugaragaza ko ikibazo cy’uzasimbura Yoweri Museveni ku butegetsi gikomeje
guteza impaka mu ishyaka NRM, mu gihe Muhoozi Kainerugaba na we akomeje
kugaragaza ubushake bwo kwinjira mu buyobozi bukuru bw’igihugu.