Itsinda
ry’abaraperi Tuff Gang ryateguye kongera guhura n’abakunzi ba Hip Hop mu
gitaramo ‘Icyumba cya Rap III’, kizaba umwanya wo kumurika zimwe mu ndirimbo
zigize Album nshya ryise ‘Umutwaro’, rimaze igihe ritegura.
Iki gitaramo
giteganyijwe ku wa 26 Ukuboza 2026 muri Zaria Court i Remera, aho Tuff Gang
izataramira abakunzi bayo inabamurikira ibihangano bishya biri kuri iyi Album.
Amakuru
avuga ko iri tsinda ryamaze gufata amashusho y’imwe mu ndirimbo zigize iyi
Album, ku wa 8 Ugushyingo 2026, rikaba riri mu myiteguro yo kuyishyira hanze.
Iyo ndirimbo ni imwe mu ziteganyijwe kuzaririmbwa muri iki gitaramo.
Album
‘Umutwaro’ ni umushinga wihariye kuri Tuff Gang, kuko izaba irimo ijwi rya
nyakwigendera Tuyishimire Joshua wamamaye nka Jay Polly, wari umwe mu bagize
iri tsinda ndetse wagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Hip Hop nyarwanda.
Mu Ukuboza
2025, Bull Dogg yatangaje ko uyu mushinga watangiye gukorwa Jay Polly akiriho,
bityo ko bahisemo kuwusoza kugira ngo ibyo bari baratangiye bikomeze kubaho.
Tuff Gang
yasobanuye ko izaba irimo indirimbo bakoranye na Jay Polly mbere y’uko yitaba
Imana, ndetse n’izindi zakozwe nyuma ariko zikavugururwa kugira ngo zijyane
n’igihe.
Muri Kamena
2026, Fireman yatangaje ko Album ‘Umutwaro’ yamaze gutunganywa, anavuga ko
izagaragaraho abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo The Ben na Bruce Melodie.
Iyi Album
kandi izaba iriho abaraperi bagize Tuff Gang barimo Bull Dogg, Fireman, Green
P, P-Fla na Jay Polly, ndetse n’abandi bahanzi batandukanye.
Fireman
yavuze ko iyi Album ari umushinga udasanzwe, agaragaza ko abakunzi b’iri tsinda
bafite byinshi byo gutegerezanya amatsiko.
Yagize ati:
“Navuga ko ari Album idasanzwe, mwebwe rwose mutigeze mwumva mbere. Mushonje
muhishiwe ni cyo nababwira.”
Igitaramo
‘Icyumba cya Rap’ kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, mu rugendo rugamije guteza
imbere umuco wa Hip Hop mu Rwanda no guha urubuga abaraperi kugira ngo bahurire
n’abakunzi b’iyi njyana.
Iki gikorwa
cyatangiye mu mpera za 2024, ariko igitaramo cya mbere cyari giteganyijwe ku wa
27 Ukuboza 2024 muri Canal Olympia Rebero gisubikwa kubera imvura nyinshi
yangije ibikoresho byari byateguwe.
Cyaje kuba
ku wa 10 Mutarama 2025 muri Camp Kigali, ariko Tuff Gang ntiyabasha kuririmba
kubera ikibazo cy’igihe n’amasaha yo gufunga ahaberaga igitaramo.
Ku wa 26
Ukuboza 2025, habaye igitaramo cya kabiri muri Zaria Court i Remera, cyahurije
hamwe abaraperi batandukanye barimo Riderman, Bull Dogg, Fireman, P-Fla, Green
P, Bushali, Danny Nanone, Young Grace, Logan Joe na Bruce The 1st.
Muri icyo
gitaramo, Tuff Gang yongeye guhurira ku rubyiniro nyuma y’imyaka irindwi, ubwo
Bull Dogg yahamagazaga Fireman, P-Fla na Green P bakaririmbana indirimbo
zakunzwe zirimo ‘Inkongoro y’Umushimusi’, ‘Amaganya’ na ‘Kwicuma’.
Mbere y’iki
gitaramo, Tuff Gang izitabira igikorwa cyo kwizihiza imyaka 60 Banki ya Kigali
imaze ikorera mu Rwanda, kizabera muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2026. Iki
gitaramo kizanitabirwa n’abandi bahanzi barimo Bruce Melodie, Butera Knowless,
Riderman n’itsinda rya Active.
‘Umutwaro’ ni imwe muri Album zitezweho kongera guhuza abakunzi ba Tuff Gang n’amateka y’iri tsinda, by’umwihariko binyuze mu bihangano bizagaragaramo ijwi rya Jay Polly.