• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuhanzi King yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryakeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho azakorera igitaramo mu mpera z’uku kwezi.

King James afite igitaramo azakorera muri Celebrity Theatre, mu Mujyi wa Phoenix, muri Leta ya Arizona tariki ya 28 Ugushyingo 2026.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amadolari 62, ni ukuvuga asaga ibihumbi 90 Frw, amadolari 94, asaga ibihumbi 130 Frw ndetse n’amadolari 115, asaga ibihumbi 170 Frw.

King James aherutse gukorera ibitaramo mu Burayi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, agiye gukomereza uru rugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, aho ateganya gutaramira abakunzi be kuva mu Ugushyingo kugeza mu Ukuboza 2026


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments