Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023, Nibwo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi barimo CG Emmanuel K. Gasana wabaye Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CP Emmanuel Butera, CP Vianney Nshimiyimana, CP Bruce Munyambo, ACP Damas Gatare na ACP Privat Gakwaya.
Iri tangazo kandi rigaragaza ko Perezida Kagame yanashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abandi bapolisi bo ku rwego rwa Ofisiye Bakuru batanu, abo ku rwego rwa Ofisiye Bato 28 n’abapolisi bato 60.
Hanasezerewe kandi Abapolisi barindwi ku mpamvu z’uburwayi ndetse n’abandi batandatu ku mpamvu zitandukanye.
CG Emmanuel K. Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.
Uyu mwanya yawuvuyeho agizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, aho yavuye mu 2021 ahawe kuyobora Intara y’Iburasirazuba ari nazo nshingano afite kugeza uyu munsi.
Mugenzi we, CP Emmanuel Butera nawe yagiye akora inshingano zitandukanye muri Polisi y’u Rwanda. Yabaye Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikowa bya Polisi, yabaye kandi ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Uretse izi nshingano, uyu mugabo yabaye n’Umuyobozi w’Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyigisha ibyo kurwanya iterabwoba (Counterterrorism Training Centre) kiri i Mayange.
CP Vianney Nshimiyimana nawe uri mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yabaye Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari. Yabaye kandi Umuyobozi w’abapolisi baturutse hirya no hino ku isi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Côte d’Ivoire (UNOCI).
Mugenzi wabo, CP Bruce Munyambo yabaye Umuyobozi wa Polisi (D2) yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, UNMISS. Nawe yabaye Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’i Gishari ndetse anaba Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Polisi y’u Rwanda.
Yanayoboye kandi ishami rishinzwe ibikoresho muri Polisi y’u Rwanda.