• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko uruzinduko rwe muri Cambodge ari intangiriro y’icyiciro gishya mu mubano w’ibihugu byombi, anagaragaza ko bihuje intego yo kwihutisha iterambere binyuze mu ishoramari.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, mu isangira ry’icyubahiro yakorewe n’Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, mu Ngoro y’Umwami i Phnom Penh.

Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, Perezida Kagame yagarutse ku ntego ibihugu byombi bihuriyeho zo guteza imbere ubukungu, ashimangira akamaro ko gutuma ubukungu bwabyo bushingira ku nzego zitandukanye.

Yagize ati: “Twembi dushishikajwe no gutuma ubukungu bw’ibihugu byacu bushingira ku nzego zitandukanye no kwihutisha iterambere binyuze mu ishoramari. Cambodge iri kugenda yigaragaza nk’imwe mu masoko akura ku muvuduko wihuse kurusha andi muri aka karere, kandi dutegerezanyije amatsiko gukomeza kwigira ku bunararibonye bwanyu.”

Perezida Kagame yanagarutse ku biganiro yagiranye n’abayobozi ba Cambodge uwo munsi, avuga ko byagaragaje ko ibihugu byombi bihuje intego z’ubufatanye n’ibyo byifuza kugeraho.

Yagize ati: “U Rwanda rwishimiye cyane gukorana na Cambodge. Dushingiye ku biganiro byatanze umusaruro twagiranye uyu munsi, biragaragara ko ibyo twifuza kugeraho bihuye cyane. Uru ruzinduko ni intangiriro y’icyiciro gishya kizarushaho gushimangira ubufatanye bwacu n’amasano y’ubucuti aduhuza.”

Iri sangira ryabaye nyuma y’umunsi Perezida Kagame yari yiriwe mu bikorwa bitandukanye by’uruzinduko rwe muri Cambodge. Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, yari yakiriwe n’Umwami Norodom Sihamoni, mbere yo gukomeza ibiganiro n’abandi bayobozi b’icyo gihugu.

Nyuma ya saa sita, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Samdech Hun Manet. Bombi bayoboye umuhango wo guhererekanya amasezerano atatu y’ubufatanye mu ishoramari, ubukerarugendo n’ingendo zo mu kirere.

Amasezerano yerekeye ishoramari yahuje CDC ya Cambodge na RDB y’u Rwanda. Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yanahuye na Perezida wa Sena ya Cambodge, Samdech Techo Hun Sen, anasura Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Samdech Khuon Sudary.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Cambodge rubaye mbere y’Inama ya 20 ya Francophonie, iteganyijwe kubera i Phnom Penh kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.

 







Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments