Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabonanye na Perezida w’Inama y’Abaminisitiri
ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, akaba n’Umuhuza w’Umuryango wa Afurika
Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni amakuru
yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri
uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, mbere yo kwitabira Inama ya 20
y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi
rw’Igifaransa, OIF, iteganyijwe i Phnom Penh muri Cambodia.
Iyi nama
y’iminsi ibiri iratangira ku Cyumweru, tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ugushyingo
2026, izibanda ku gushimangira amahoro hagamijwe iterambere rihuriweho
n’umutekano urambye.
Mu 2025 ni
bwo AU yagize Gnassingbé umuhuza mu bibazo birebana n’umutekano wo mu
Burasirazuba bwa RDC no mu biganiro bireba RDC n’u Rwanda.
Muri
Mutarama 2026, yari i Kigali mu ruzinduko rwibanze ku mahoro n’umutekano mu
Karere k’Ibiyaga Bigari, ariko banaganira ku mubano w’u Rwanda na Togo.
Hamaze
gukorwa ibijyanye n’ibiganiro bya dipolomasi byabayeho, ndetse n’uburyo bwo
guhuza imikorere hagati y’ubuhuza bwo ku rwego rw’Akarere n’ubwo ku rwego
rw’Umugabane hagamijwe amahoro n’ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
U Rwanda na
Togo bisanganywe umubaho mwiza ndetse muri Mutarama 2026, ibihugu byombi
byasinye amasezerano yo gukuriranaho gusaba visa ku baturage b’ibihugu byombi
bafite pasiporo zitandukanye
Ibiganiro
bya Perezida Kagame na Essozimna Gnassingbé bibaye mu gihe kibanziriza Inama ya
20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri OIF.
Iyi nama
izasiga hamenyekanye Umunyamabanga Mukuru mushya uzayobora uyu Muryango ugizwe
n’ibihugu 53 mu myaka ine iri imbere.
Abakandida
bahataniye uyu mwanya barimo Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, Dr. Coumba Ba wa
Mauritanie na Dacian Julien Ciolo? wa Roumanie. Ni mu gihe RDC yakuyeho
kandidatire ya Juliana Lumumba.