Abo bagabo bikekwa ko bibye ibyo binyabiziga ni umugabo w’imyaka 40 y’amavuko na mugenzi we w’imyaka 24, bafatiwe .
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Ati “Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage utuye mu kagari ka Rugerero ko yabyutse mu gitondo agasanga hari umuntu atazi wamukingiraniye mu nzu, yareba aho yayirazaga amaze kwica urugi akayibura, mu bikorwa byo kuyishakisha, Polisi yaje kumenya ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ko hari umusore mu kagari ka Kivu, urimo gushakisha umukiriya wa moto, yahise atabwa muri yombi na mugenzi we byaje kugaragara ko bafatanyije kuyiba ndetse no mu rugo rwe akaba ari ho bayibikaga.”
Bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kivu kugira ngo hakomeze iperereza, moto bafatanywe isubizwa nyirayo.
SP Habiyaremye yashimiye uwibwe wihutiye gutanga amakuru, aboneraho kuburira abagikomeje kwishora mu bujura n’ibindi byaha ko nta gahenge bazabona kuko Polisi yabahagurukiye ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.