U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bifite ubukungu buhagaje neza ndetse runahabwa
inyuguti ya B+ ku gipimo cy'inguzanyo ruhabwa n'Ibindi bihugu cyangwa ibigo
nk'ikimenyetso ko ruhagaze neza ku bijyanye no kugirirwa icyizere gihamye ku
nguzanyo ruhabwa.
Bikubiye muri Raporo nshya y'ikigo cya S&P Global rating yo ku wa 16
Ugushyingo 2026.
Itangazo rya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kuri iyi raporo rigaragaza bimwe
mu byahereweho u Rwanda ruhabwa uyu mwanya birimo ko:
Ubushobozi bw'u Rwanda mu kwishyura imyenda no gucunga ubukungu bukomeje kuba
bwiza. Ibi ibishingira ku izamuka rikomeye ry'ubukungu, igabanuka ry'icyuho kiri
hagati y'amafaranga Leta yinjiza n'ayo ikoresha, ndetse no gukomeza kubona
inguzanyo z'igihe kirekire zitangwa ku nyungu nto.
Iyi raporo kandi igaragaza ko Leta y'u Rwanda ifite amateka meza mu gucunga
ubukungu no gukomeza kuringaniza amafaranga yinjira n'asohoka. S&P ivuga ko
imiterere y'umwenda w'u Rwanda ugereranyije n'iy'ibindi bihugu bifite igipimo
nk'icyarwo ihagaze neza, kuko hejuru ya 87% by'umwenda u Rwanda rufitiye
ibihugu n'abafatanyabikorwa bo hanze ari inguzanyo z'igihe kirekire zitangwa ku
nyungu nto.
Ku bijyanye n'izamuka ry'ubukungu, u Rwanda rwazamutseho 10% mu mezi atandatu
ya mbere ya 2026, ugereranyije n'igihe nk'icyo mu mwaka wabanje. Iri zamuka
ryatewe ahanini n'ubwiyongere bw'ibikorwa by'inganda n'ibya serivisi, nyuma
y'uko mu mwaka wa 2025 ubukungu bwari bwazamutseho 9.3%.
S&P iteganya ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7.5% mu mwaka
wa 2026, naho hagati ya 2027 na 2029 bukazajya buzamuka ku mpuzandengo ya 7%
buri mwaka. Ibi biruta ibipimo by'izamuka ry'ubukungu biteganyirizwa ibindi
bihugu bifite igipimo cy'inguzanyo nk'icy'u Rwanda.
Umushinga w'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali gishya, ni umwe mu
mishinga S&P igaragaza ko izagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu,
aho ibikorwa byacyo biteganyijwe gutangira byuzuye hagati mu mwaka wa 2028.
Ku bijyanye n'ingengo y'imari, S&P iteganya ko icyuho cy'ingengo y'imari mu
mwaka wa 2025/2026 kizaba kingana na 4.9% by'umusaruro mbumbe w'igihugu (GDP),
ugereranyije na 5.7% cyari cyateganyijwe.
Ibi byatewe n'uko imisoro yinjijwe na Leta yarenze intego yari yihaye, mu gihe
amafaranga yakoreshejwe mu mushinga w'ikibuga cy'indege cya Kigali yari munsi
y'ayo yari ateganyijwe, bitewe no kubona ubundi buryo buhendutse bwo
kuwushoramo imari.
Iyi nkunga y'imari yashobotse ku bufatanye na Banki y'Isi binyuze muri gahunda
yayo y'ingwate, aho yahuje ingwate yatanzwe na International Development
Association (IDA) n'iya Multilateral Investment Guarantee Agency (MIGA). U
Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyakoresheje ubu buryo, ndetse rwagabanyije
amafaranga yari ateganyijwe gukoreshwa mu cyiciro cya kabiri cy'umushinga
w'ikibuga cy'indegeho miliyari 168.2 z'amafaranga y'u Rwanda.
U Rwanda kandi rwageze ku ntego zose zari zashyizweho mu isuzuma rya mbere rya
gahunda y'inguzanyo y'amezi 38 rwagiranye n'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari
(IMF), aho amafaranga ya mbere yatanzwe muri Ukwakira 2026.
Ku bijyanye n'amadevize, S&P ivuga ko u Rwanda rukomeje kugira ubushobozi
buhagije bwo guhangana n'ibibazo bishobora guterwa n'ihindagurika ry'isoko
mpuzamahanga. Amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu gihugu
yiyongereyeho 31.1% mu gice cya mbere cya 2026, naho ibyoherezwa mu mahanga
birimo amabuye y'agaciro bikomeza kwinjiriza igihugu.
Ibi byafashije kugabanya icyuho kiri mu bucuruzi n'amahanga, kivuye kuri 13.4%
kikagera kuri 10.9% by'umusaruro mbumbe w'igihugu (GDP). S&P iteganya ko
amafaranga y'amahanga u Rwanda ruzaba rufite mu bubiko azajya agera ku
mpuzandengo ya miliyari 2.3 z'amadolari ya Amerika buri mwaka hagati ya 2026 na
2029.
Nubwo bimeze bityo, S&P igaragaza ko intambara n'umwuka mubi bikomeje
kugaragara mu Burasirazuba bwo Hagati byagize ingaruka ku izamuka ry'ibiciro
by'ibikomoka kuri peteroli, ifumbire mvaruganda n'ibiribwa ku isoko
mpuzamahanga.
Leta y'u Rwanda yashyizeho ingamba zo gufasha abaturage n'abakora ibikorwa
by'ubuhinzi, zirimo inkunga zigenewe kugabanya ibiciro bya mazutu n'ifumbire
mvaruganda. Banki Nkuru y'u Rwanda na yo yafashe ingamba zo gukaza amabwiriza
agenga itangwa ry'inguzanyo. S&P iteganya ko izamuka ry'ibiciro
rizagabanuka rikagera kuri 8% mu mwaka wa 2027.
Muri rusange S&P ivuga ko Leta y'u Rwanda ikomeje gushyira imbere
imiyoborere myiza y'ubukungu, gucunga neza imyenda ndetse no kugabanya icyuho
cy'ingengo y'imari, mu gihe ikomeje gushyira mu bikorwa gahunda z'iterambere
ry'igihugu.