Umucuruzi wo mu Mujyi wa Kigali uzwi ku izina rya Kazungu yafatanywe Toni eshanu za kawunga y’inyiganano, yigana iy’uruganda rwa Mugurusi, bikekwa ko yari asanzw ayikwirakwiza ku baguzi hirya no hino mu gihugu.
Ibi byabereye mu Mujyi rwagati hafi y'isoko rya Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Abaturage baganiriye na BTN TV bavuga ko uyu mucuruzi yakoreshaga amayeri yo gukusanya imifuka isanzwe ikoreshwa mu gupfunyikamo kawunga ya Mugurusi, akayishyiramo indi kawunga itujuje ubuziranenge, kugira ngo ayigurishe nk'iy'umwimerere.
Aba baturage bakomeza bavuga ko umufuka umwe w’iyo kawunga y’inyiganano yawugurishaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 28.
Amakuru avuga ko ubwo abagenzuzi bageraga ku bubiko (stock) bw’uyu mucuruzi kugira ngo bakore ubugenzuzi, Kazungu yahise atoroka. Kugeza ubu, aracyashakishwa.
Umuyobozi uhagarariye uruganda rwa Mugurusi mu Rwanda, Byiringiro Mechack, yavuze ko amakuru yatumye bamenya ko hari abigana ibicuruzwa byabo yatanzwe n’abakiliya bagaragazaga impungenge z’uko kawunga ya Mugurusi itari igifite umwimerere bari basanzwe bazi.
Yasobanuye ko nyuma yo kubona ayo makuru hatangiye iperereza rigamije kumenya abari inyuma y’ikorwa n’icuruzwa rya kawunga y’inyiganano, ari na byo byaje gutuma Kazungu afatanwa Toni eshanu z’iyo kawunga.
Icyakora, mu gihe iperereza rikomeje, haracyari gushakishwa uyu mucuruzi kugira ngo abazwe ku byo akekwaho.