• Amakuru / MU-RWANDA

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Umuturage witwa Kayitare Jean utuye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Mwendo akagari ka Mutara, aratabaza inzego zubuyobozi zitandukanye nyuma yuko hari abashaka kwigabiza imitungo yasigiwe numuryango we wishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muturage utangaza ko atorohewe na babyara be bamusiragije mu gihe cy’imyaka 29, Avuga ko kuva abo mu muryango we barimo se umubyara bakwicwa muri Jenoside, yagiye asiragizwa n’abo bafitanye isano ya hafi bazaga bavuga ko imitungo irimo ismbu ari ibyabo kandi ntaburenganzira bayifiteho.

Kayitare akomeza vuga ko uko iminsi yagendaga iza ariko iki kibazo cyongeraga ubukana dore ko abarimo babyara be n’abishe abo mu muryango we aribo bakomeje gutuma atarambika umusya.

Agira ati "Barangerageje kugeza ubwo nenda guta umutwe. Baraduhemukiye none barashaka no kwigabiza ibyo basize, Ubuyobozi nibudufashe hakiri kare".

Nyuma yo kubona ko bakomeje kwiyitirira iyi mitungo no gushaka kuyikoreramo ibikorwa bitandukanye, yaje kwegera inzego zitandukanye zirimo n’abuzni maze abagezaho ikibazo ke noneho ubuyobozi burabahamagaza ngo bubahuze barusheho kumvikana aho kwimakaa amakimbirane biba iby’ubusa.

Uyu mugabo mu marira menshi n’agahinda yabwiye BTN ko ikimubabaza kurushaho ari uko abamunaniriza ubuzima ari abamuhemukiye bakamutsembaho abo mu muryango we kandi bafatanyije n’abo mu muryango we.

Ngo hari igihe cyageze abashaka kumunyaga umutungo we bigfashisha mubyara we witwa Mukakimenyi ngo aze ayiyitirire kandi atayifiteho uburenganzira ndetse anafatanyije n’inzego zibanze.

Iki kibazo cyabaye ingorabahizi cyajyanwe no mu nkiko

Mu mwaka wa 2009, Kayitare yatsinze mu rukiko abahanganiye nawe imitungo.

Gusa mbere yuko bashyikiriza ikibazo cyabo urukiko bari babanje kugishyikiriza inzego zibanze zirimo abunzi ariko birananirana.

Nyuma yaho, Urukiko rwemeje ko imitungo ari iya Nyakwigendera Gakuba wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutse mu 1994 ko ntawundi uyifiteho uburenganzira uretse Kayitare Jean, umuhungu yabyaye.

Amakuru atangwa na Kayitare, avuga ko nyuma y’imyanzuro y’urukiko, Abo bantu batigeze bahagarara kuko baje no kujya mu isambu iteyemo imyaka noneho barayirandura.

Umunyamakuru wa BTN ubwo yavuganaga n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango, HABARUREMA Valens, yamutangarije ko icyo kibazo ubuyobozi bw’akarere butakizi kandi ko atazi n’uwo mugabo uri kwamburwa imitungo aboneraho kumusaba kubagana ku wa Kabiri bakamufasha kugikemura.

Yagize ati  "Icyo kibazo ntitukizi pe! kandi ntituzi n’uwo mugabo ntitumuzi. Namusaba ko yatugana byu mwihariko ku wa Kabiri tukamufasha cyane ko hazaba hari n’abanyamategeko b’akarere".

Iki kibazo kandi cyaje no gushyikirizwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu( MINUBUMWE), icyo gihe isaba akarere ka Ruhango kugikurikirana mu maguru mashya.

Bitewe nuburemere bwiki kibazo ningaruka gishobora kumugiraho, Kayitare akomeje kwishinganisha mu nzego zitandukanye zirimo n’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB na Polisi kuko bashobora no kumwambura ubuzima isaha n’isaha.

Ni inkuru ya MAHORO Samson/BTN TV mu karere ka Ruhango

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments