Umuherwe Elon Musk yavuze ko yicuza amafaranga menshi yashoye mu matora yo hagati muri manda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yemeye ko nyuma y’intsinzwi ikomeye y’Abarepubulikani yumvise ari “umupfapfa cyane”.
Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, Musk yatangaje ko atishimiye uburyo yashoye amafaranga menshi muri ayo matora, nyuma y’uko Ishyaka ry’Abarepubulikani rya Perezida Donald Trump ritsinzwe bikomeye n’Ishyaka ry’Abademokarate.
Musk, ufatwa nk’umwe mu bantu batunze agatubutse ku isi akaba n’umuyobozi mukuru wa kompanyi ya Tesla ikora imodoka zikoresha amashanyarazi na SpaceX ikora ibyogajuru, yari mu baterankunga bakomeye b’Abarepubulikani muri ayo matora.
Uyu muherwe yashoye miliyoni 446 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 650 z’amafaranga y’u Rwanda, mu bikorwa byo gushyigikira Abarepubulikani, by’umwihariko muri Leta ya Texas, aho zimwe muri kompanyi ze zikomeye zifite ibikorwa n’ibyicaro.
Musk yari yaranashyigikiye cyane Donald Trump mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida muri manda ye ya kabiri, ariko kuri iyi nshuro yanagaragaje ko atiyumva mu rugaga rwa MAGA, amagambo ahinnye y’icyongereza asobanura “Make America Great Again”, ryabaye ikirango cy’abashyigikiye Trump n’umurongo wa politiki ye.
Mu matora aheruka, Abademokarate bagize intsinzi ikomeye, batsindira kugenzura imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ari yo umutwe w’Abadepite n’uwa Sena. Banatsindiye muri zimwe muri Leta zari zimaze igihe kirekire zifatwa nk’ibirindiro by’Abarepubulikani.
Iyi ntsinzwi y’Abademokarate yabaye igihombo gikomeye kuri Perezida Trump n’ishyaka rye, cyane ko yaje mu gihe Trump akomeje kunengwa ku ngaruka za politiki n’imiyoborere ye ku izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi, bikomeje kuremerera Abanyamerika.
Ku rundi ruhande, kuba Musk yemeye ko yumvise ari umupfapfa nyuma yo gukoresha ayo mafaranga menshi, byongeye kugaragaza ibibazo n’impaka byakuruwe n’uruhare rw’amafaranga y’abaherwe muri politiki y’Amerika.
Like This Post? Related Posts