• Amakuru / POLITIKI


Ubushinwa, u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasohoye itangazo rihuriweho risobanura ibyo byiyemeje gukoreramo hamwe mu gushimangira umutekano mpuzamahanga, gukumira intambara zikoresha intwaro za nikleyeri no guteza imbere imikoranire hagati yabyo.

Ikindi cyaganiriweho ni ubucuruzi n’ihanahana ry’ibikomoka kuri peteroli, bikaba bishobora kugira ingaruka ku masoko y’ingufu ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’uruhare ibi bihugu bifite mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

Iri tangazo kandi ryagarutse ku budahangarwa bw’abayobozi b’ibihugu imbere y’inzego zimwe na zimwe mpuzamahanga, zirimo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC). Ryagaragaje ko izo nzego zitagomba gukoresha nabi ububasha zahawe.

Ku ruhande rw’u Bushinwa, ibitangazamakuru bya Leta byagaragaje ko iyi nama yagenze neza mu rwego rwa dipolomasi, bisubiramo amagambo ya Perezida Xi Jinping wavuze ko ibiganiro byabaye byiza, byubaka kandi byatanze umusaruro.

Xi yongeyeho ko abayobozi bumvikanye ko ibihugu bikomeye bikwiye kubaha impungenge z’ibindi bihugu ku mutekano wabyo, kandi ko ibiganiro ari imwe mu nzira z'ingenzi zo gukemura amakimbirane.

U Burusiya na bwo bwagaragaje ko bushimishijwe n'ibyavuye muri iyi nama. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergei Lavrov, hamwe n’umujyanama wa Perezida Putin, Yuri Ushakov, bagaragaje ko ibiganiro byagenze neza.

Iri tangazo ryakurikiye inama idasanzwe yahuje Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Xi Jinping w’u Bushinwa na Vladimir Putin w’u Burusiya, yabereye i Shenzhen mu Bushinwa, mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, amakimbirane ya politiki n’ihangana ry’ibihugu bikomeye.

Mu by’ingenzi bikubiye muri iri tangazo ryiswe Itangazo ry’Amahoro, harimo umuhigo w’aba bayobozi wo gukumira intambara ya nikleyeri, bashimangira ko nta ruhande rushobora kuyitsinda kandi ko idakwiye na rimwe kubaho.

Aba bayobozi bemeranyije gukomeza ibiganiro bigamije kugabanya ibyago byo gukoresha intwaro za nikleyeri no gukumira ikwirakwira ryazo. Perezida Xi Jinping yagereranyije izi ntwaro n’inkota y’ibiza imanitse hejuru y’ikiremwamuntu, agaragaza ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kuzikuraho burundu.

Nubwo bimeze bityo ariko, ikibazo cy’intambara yo muri Ukraine nticyahawe umwanya ukomeye muri iyi nama. Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ko kitari mu ngingo z’ingenzi zari zateganyijwe kuganirwaho.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bagaragaza ko gukomeza umubano hagati ya Trump, Xi na Putin bishobora kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo byugarije isi.

Umuyobozi w'Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Bushinwa na Aziya y’iki gihe (Institute of China and Contemporary Asia), Kirill Babaev, yabwiye Leanna Byrne wa BBC, utegura ikiganiro World Business Express, ko gukomeza umubano uhamye hagati y’aba bayobozi ari ingenzi mu kunoza ihanahana ry’amakuru no gushakira ibisubizo amakimbirane ari hirya no hino ku isi.

Icyakora, ibikubiye muri iri tangazo bizasuzumwa hashingiwe ku buryo ibi bihugu bizabishyira mu bikorwa, cyane cyane mu gukumira intambara ya nikleyeri no kubahiriza ibyo byiyemeje mu rwego rw’umutekano mpuzamahanga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments