• Amakuru / MU-RWANDA

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Nzeri 2023, ni bwo abasore babiri bari batuye mu Mudugudu wa Kamuvunyi, Akagari ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, basanzwe mu nzu bapfuye.

Abo basore barimo Niyomugabo Karim w’imyaka 17 na Ishimwe James w’imyaka 20 bikekwa ko bishwe n’umwuka w’imbabura yari aho baraye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard, yabwiye IGIHE bdukesha iyi nkuru ko inzego z’umutekano, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, zageze aho byabereye kugira ngo hatangire iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Yagize ati "Birakekwa ko bishwe n’imbabura, ariko ntabwo twahita tubyemeza. Turi kumwe n’abakozi ba RIB batangiye iperereza, dutegereje ikizavamo.’’

Imirambo ya banyakwigendera yahise ijyanwa mu Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko bashyingurwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments